in ,

Amakuru mashya: Jose Mourinho akojejwe isoni n’umukinnyi ukomeye yari yizeye(isomere)

Nyuma y’uko Manchester United itangaje ko ikeneye Antoine Griezmann umukinnyi wa Atlético Madrid, kuri ubu yatunguye abatari bake ubwo yavugaga ko kuza muri Manchester United byaba ari umwanda kuri we kuko udashobora gusiga ikipe ye muri ibihe irimo bikomeye dore ko Atletico itemerewe gusinyisha abakinnyi kugeza muri Mutarama 2018.

Antoine Griezman yakuriye inzira ku murima Manchester United.

Metro dukesha iyi nkuru ,ivuga ko uyu mukinnyi wari waramaze gushyirwa mu bakinnyi bakomeye cyane bifuzwa na Jose Mourinho yamutamaje yerura ko amukuraho amaso kuko adashobora kujya muri Manchester United vuba aha. Antoine Griezmann yagize ati: “Ngomba kuguma muri Atlético ahanini bitewe n’uko ikipe yanjye inkeneye birenze, ndamutse ngiye rero byaba ari umwanda.Sinaba ari njye ubwanjye cyangwa undi wese numva ko ndiwe uyu minsi ndamutse mvuye mu ikipe yanjye gutyo.” Yongeyeho ko atazi niba ashobora kuzaza muri Manchester United kuko ngo ni yo byazaba, yaba ari mu myaka myinshi iri mbere. Hagati aho Jose Mourinho akaba akomeje urugendo rwe ngo arebe ko yasinyisha Alvaro Morata ukomeje kumuraza ishinga amanwa n’ijoro.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Abafana ba Manchester United bababajwe bikomeye n’igenda ry’umukinnyi wabo ukomeye(Iyumvire)

Ibintu Alexis Sanchez yasabye Arsenal kugirango ayigumemo biratangaje (bisome hano)