Connect with us

imikino

Amakuru mashya: Bidasubirwaho Liverpool imaze kwibikaho umukinnyi uhenze mu mateka yayo (isomere)

Published

on

Ikipe ya Liverpool imaze gusinyisha umukinnyi ukomeye wari usanzwe ukina mu ikipe ya Roma, Mohamed Salah ku kayabo ka £37 million.

Metro itangaza ko uyu munya-Misiri ugiye gukinira ikipe ya Liverpool ngo yitezweho kuzana impinduka zidasanzwe muri iyi kipe aharanira ko yakwitwara neza muri Champions League. Salah akaba yasinye amasezerano yo kujya ahembwa akayabo ka £90,000 ku cyumweru ari na byo byamugize umukinnyi uhembwa menshi muri Liverpool. Abinyujije ku rubuga rwa Twitter rwa Liverpool ,Mohamed Salah yatangaje ko yishimiye bikomeye kuba agiye gukina muri iyo kipe, yagize ati:” Nishimiye cyane kuba muri Liverpool nzakorera iyi kipe ibishoboka byose 100%, dufite ikipe ikomeye ndetse n’abakinnyi bayo ni beza, ndizera ko nidufatanya tuzashobora gutsinda”.

Mohammed Salah umukinnyi mushya wa Liverpool.

Salah w’imyaka 25 y’amavuko aje muri Liverpool nyuma yo kuba yarakiniraga ikipe ya Roma, yagaragaye inshuro 13 muri Premier League ndetse yanitwaye neza mu mikino ya Serie A akaba agiye guhabwa numero 11 muri Liverpool nk’uko iyi kipe yabigaragaje mu itangazo yashyize ahagaragara.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar