in

Amakuru mashya: abantu bagiye kujya bagira imyaka 125 batarapfa

Abahanga bakomeje gukora ubushakashatsi bw’imiti ifasha abantu gukura birondereza, icyizere cy’uburame kikiyongera birushijeho ku buryo umuntu ashobora kugira imyaka 125 atarapfa.

National Geographic ivuga ko abashakashatsi bo mu kigo ‘Calico Life Sciences’ cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamaze kugera ku bushobozi bwo gufasha imbeba kuramba ikabaho imyaka myinshi kurusha uko byari bisanzwe.

Babikora hifashishijwe umuti wa ‘rapamycin’ ubusanzwe ufasha mu gihe cyo guha abantu ingingo nshya, aho ku mbeba ziri mu kigero cy’ubukure kigereranyije, uwo muti uzifasha kuramba ku rugero rwa 60%.

Ku mbeba zikuze, hifashishwa umuti wa “senolytics” na wo wagaragaje ubushobozi bwo gutuma zongera kubaho igihe kirekire nyuma y’uko izingana na zo zipfuye zizira gusaza.

Havugwa n’indi miti harimo nka metformin na acarbose izwiho gukumira isukari nyinshi mu mubiri ku buryo ubu hakurikiyeho ibyo kugerageza iyo miti ku mbeba zikiri nto.

Cynthia Kenyon uri mu bamaze imyaka ibarirwa mu binyacumi bakora ubwo bushakashatsi bwitiriwe “frenzy”, avuga ko ubu imbeba ari ibiremwa by’ibinyamahirwe kuko hari uburyo bwinshi bwo kuzongerera icyizere cy’uburame.

Abashakashatsi bavuga ko mu gihe iyi miti yanozwa hagamijwe gufasha abantu kuramba, byashoboka ko bagera mu myaka 80 na 90 bagifite imbaraga nta minkanyari ku buryo icyizere cy’uburame cyazamuka kikagera ku myaka ibarirwa hagati ya 120 na 125.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ruhango; Abajura bitereye mu bicu nk’abatwaye igikombe cy’isi ubwo bumvaga imyanzuro ubuyobozi bwabafatiye

Umukinnyi wa filime nyarwanda uri mu bakunzwe yasezeranye mu mategeko (Amafoto)