in

Amakuru mabi ku bantu bakoresha internet explorer

Microsoft yatangaje ko igiye guhagarika burundu ikoreshwa rya Internet Explorer, porogaramu yayo yifashishwaga n’abantu bashaka kujya kuri internet, nyuma y’imyaka 27 ishyizwe muri mudasobwa.

Internet Explorer yatangiye gukoreshwa mu 1995. Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena, iyi porogaramu ntabwo iri buze kongera gukora muri mudasobwa iyo ariyo yose.

Umuntu uyitunze uzajya ushaka kuyikoresha, izajya ihita imuyobora kuri Microsoft Edge abe ariyo akoresha.

Internet Explorer yamamaye cyane mu gihe Microsoft ariyo yari iyoboye Isi y’ikoranabuhanga, mbere y’uko Google, Facebook, TikTok n’izindi mbuga nkoranyambaga zibaho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifarashi yatunguye abantu kubera amayeri yagaragaje

Uwabaye umujyanama w’ibyamamare bikomeye mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we (Video-AMAFOTO)