in

Amakuru atari meza kuri Haaland ukomeje gutsinda ibitego umunsi ku munsi

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester City Erling Braut Haaland ukomeje gutsinda amakipe yo mu gihugu cy’ubwongereza akomeje kuvugisha abatari bacye bitewe n’ibitego atsinda buri munsi.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko ntabwo azitabira igikombe cy’isi cyibura iminsi micye ngo gitangire, kizabera mu gihugu cya Qatar kizatangira ku itariki ya 22 Ugushyingo.

Haaland ikipe ye y’igihugu ya Noruveje (Norway) ntabwo izitabira icyi gikombe cy’isi, birumvikana ko Haaland nawe azacyireba nk’abandi bose.

Ibi ariko abakuricyiranira hafi umupira w’amaguru bamwe bavuga ko ari byiza kuri Haaland kuko ngo mu gihe abandi bazaba bari gukina we azaba ari kuruhuka bityo bazagaruka basanga yararuhutse bihagije.

Abandi bavuga ko byari ku mubera byiza akinnye igikombe cy’isi kuko byari kumufasha kuzamura urwego rwe akanongera umubare we w’ibitego, bigatuma ahabwa Barondoro ku buryo bworoshye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umucuruzi yatekaga imyenda ye y’imbere mu cyayi nk’umuti ukurura abakiriya

“Nange maze kubyemera “-Shaddyboo yigamye ko ariwe Mwamikazi bivugisha benshi hanze aha