in ,

Amakuru ashyushye: Miss Sandra Teta yamaze kurekurwa

Miss Sandra Teta nyuma y’igihe kinini afunze,  kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kamena 2017 yarekuwe ubu ari hanze nyuma yo kugirwa umwere n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Image result for teta sandra ari muri gereza
Teta Sandra akiri muri Gereza

Miss Sandra Teta yatawe muri yombi muri Gashyantare 2017 aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye. Yaje kuburana asaba gufungurwa agakurikiranwa ari hanze, gusa urukiko rwanzura ko agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nyuma akazaburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Nkuko YegoB ibikesha inshuti ya hafi ya Sandra Teta, ni uko magingo aya Sandra Teta yamaze kurekurwa dore ko uru rubanza yamaze kurutsinda akagirwa umwere n’urukiko. Sandra Teta yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011, azwi cyane kandi mu gutegura ibirori binyuranye hano mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amafaranga atagira ingano yahawe umugore uherutse kubyarira Cristiano Ronaldo impanga

Justin Bieber yakoze ku mitima ya benshi ubwo yaririmbiraga inshuti ze indirimbo agiye gusohora mu minsi iza (Video+indirimbo)