in ,

Amakuru agezweho: Dore impamvu nyamukuru umuhanzi kamichi ahombye uwari kuzamubera umufasha

Mwamikazi Annick

Umuhanzi Bagabo Adolphe uzwi kw’izina rya Kamichi kurubu amaze imyaka igera kuri itatu mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, gusa mbere yuko agenda yari afite umukunzi witwa Mwamikazi Annick, ndetse yari yarasezeranije ko azagaruka vuba bakabana akarakamata, gusa amaso y’uyu mukobwa akaba ayaraheze mu kirere, mu minsi ishize nibwo mu nkuru yacu iheruka http://www.yegob.rw/akumiro-umukobwa-wakundanaga-na-kamichi-agiye-kurongorwa-nundi-musore/, twababwiye ko uyu mukobwa yaba agiye kwikorera ubukwe nundi musore, gusa impamvu atategereje umukunzi we Kamichi yari itarajya ahagaragara, gusa ntibyatinze kuko iyo mpamvu yo kutihangana imenyekana.

Uwari umukunzi wa Kamichi wamuherekeje agiye muri USA agiye kurongorwa ataramuca iryera

Amakuru ikinyamakuru yegob gikesha inshuti za hafi z’uyu mukobwa aremeza ko mwamikazi Annick atwite inda nkuru kandi bikaba byumvikana ko atari iya Kamichi, kubwizo mpamvu akaba arinako ari gutegura ubukwe vuba vuba kugirango azabyarire mu rugo rwe, andi makuru dukesha inshuti z’umukobwa kandi aremeza ko ubukwe bwa Annick n’umukunzi we mushya buzarangwa n’imihango yo gusaba na gukwa ndetse no kujya mu mategeko(Marriage Civil) gusa, imihango yo gusezerana imbere y’Imana ikazakorwa nyuma abageni baramaze kubana.

JPEG - 173.4 kb

Ibi byose ni ibivuguruza amagambo Kamichi yagendaga atangariza ibitangazamakuru bitandukanye ko we azibanira n’uyu mukobwa magingo aya utakiri uwe.Amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru yegob.rw, ni uko uyu mukobwa yaje kwimika mu mutima we undi musore witwa Bruno ndetse bakaba bafite ubukwe mu minsi ya vuba, tariki 31 Werurwe 2017 uyu Mwamikazi Annick akaba ari bwo azasabwa akanakobwa, mu gihe Kamichi wamwizezaga ko azagaruka vuba bakabana we imyaka ibaye itatu ataragaruka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ishyano ! :: Muri Zimbabwe indaya zakoreye imihango yo gushyingura mu akabari (VIDEO)

Cristiano Ronaldo yongeye gukora akandi gahigo yihariye ho we wenyine