Connect with us

inyigisho

Amakosa umuntu wese ufite imyaka 18 kuzamura akwiye kwirinda gukora mu buzima

Published

on

Abashakashatsi nkuko babivuga, bo bemeza ko amakosa mu buzima yuko ari ikintu gisanzwe cyane, n’abashaje ngo harigihe bakora amakosa, abo muri iki gihe bo bararengera ariko aya ni amakosa ukwiye kwirinda cyane gukora mu gihe uri mu myaka ya 18 kuzamura.

1) Gukora ikintu urebeye ku bandi

Gerageza kuba uwuriwe wishaka kuba nk’uko uwundi muntu ameze. Nubwo waba ushima ibyo mugenzi wawe akora ndetse bikanakubera urugero ukanamwigiraho ariko wirinde ntugakore ibisa nibyo akora ahubwo kora ivyawe nkawe utamwiganye.

2) Kwirengagiza ukuri
Kuri iyi myaka ufite ukwiye kuba umunyakuri hakiri kare utazasaza nabi abantu bakuvuma. Ntukabeshyere abandi, ntiwibeshyere ibyo udashoboye cyangwa utakoze kuko uracyari muto.

Kora ibyawe, emera iby’abandi, gerageza kumenya n’ibyabandi ubikoreshe mu byawe ariko ba umugabo hakiri kare uce mu nzira z’ukuri kandi umenye ko nta butunzi bwa vuba bubaho n’iyo bubayeho ntubusazana kuko utabuvunikiye.

3) Kudakingira imibonano mpuzabitsina yawe
Hano ntidushatse kubashishikariza ubusambanyi ariko namwe murabizi uko byifashe muri iyi minsi, hari ababikora kenshi kurusha n’abubakanye. Rero jya wifata mu gihe byanze ukaba wagwa mu gishuko cyo gukora imibonano mpuzabitsina ujye wibuka gukoresha agakingirizo.

 

Iyi myaka yawe si iyo gutera inda ukarera umwana utiteguriye kuko nawe uriremereye, sicyo gucibwa intege cyangwa kubwirwa ko wanduye agakoko gatera SIDA. Nuko rero ntuzokore ikosa ryo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, burigihe cyose uzajye ukoresha agakingirizo ( CONDOM ) .

Ushobora kuvuga ngo oya nta CONDOM wakoresha kuko utayikoresheje niho wunva uryohewe cyane ariko aho uzaba urimo kwibeshya kuko haryoha mu mutwe ntiharyoha mu maguru ntibazakubeshye!!!! Kandi nimba ugirango n’ibintu byoroshe uzaganire neza n’umukobwa bateye inda atabishaka cyangwa umusore wayiteye atabishaka kandi atari tayari kurongora, azakubwira ko yakoze ikosa rikomeye cyane.

4) Kwibagirwa kuzigamira ejo hazaza hawe

Muri iki gihe ushobora kuba nta mafaranga urimo gukorera cyangwa ubona. Gusa akenshi usanga abenshi bahembwa ibihumbi 400 mu kwezi ugasanga aguzemo urukweto rw’ibihumbi 100 nyamara ushyize mu gaciro ibi bihabanye no kuzigama kuko uru rukweto rw’ibihumbi 100 uguze uzakenera no kuzigamira ejo hazaza hawe ndetse no kurya n’ubundi buzima busanzwe. Umunyarwanda yaravuze ngo ntawumenya aho bwira ageze. Gerageza kuzigamira ejo hazaza ntawamenya.

5) Kugira inshuti zigutesha umwanya

Inshuti zawe zigutesha umwanya urazizi zose, abakugirira akamaro mu kazi cyangwa mu ishuri nabo urabazi, abakugira inama, abagufasha muri byinshi nabo urabazi. None nikuki uta umwanya wawe mu nshuti uzi neza ko ari abagutesha umwanya ntacyo bakungura ?

Inshuti zawe zigutesha umwanya ni izo muzicara ukumva ibiganiro bakubwira aribyo kuvuga abandi b’ikigero murimo cyangwa ugasanga baza bakubwira ibidafite akamaro gusa, ubwo rero mu buzima ukwiye guhitamo inshuti nziza ugendana n’azo zazindi zizagira ibyiza zikungura bijyanye n’iterambere ndetse no kubana neza n’abandi.

 

Advertisement
Comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB LTD . E mail : info@yegob.com WhatsApp : +250 784 111 329

error: Content is protected !!