in

Amakosa asekeje dukora twese iyo tugiye mu bwiherero yadukururira ibyago.

Ntabwo icyo wagakwiye gutinya gusa ari bacteria mu gihe werekeye ku musarani kuko burya ngo n’uburyo wihanagura cyangwa ukaraba intoki ubwabyo bishobora kukubuza ubuzima buzira umuze.

Iteka mwerekera mu bwiherero ndetse abenshi ntamunsi utaha batagiyeyo,mwibwira ko mukora isuku uko bikwiye nyamara hariho ibintu mudakora neza,reba hano bimwe muri byo:

1.Kwicara igihe kirekire.

Mu gihe uri mu bwiherero birakwiye ko wirinda kwicara igihe kinini,burya ngo iyo wicaye ukageza ubwo utumva ahagana mu mavi yawe,ku buryo n’uyakoraho utabyumva burya ngo uba ushobora gukurizamo kuzana amagara.

Ku bantu bakunze kurwara Impatwe , Dr Anish Sheth avuga ko ari byiza mu gihe ahagurutse akabanza akagenda genda kuko bifasha amara gukora neza ku buryo iyo agarutse birushaho kumworohereza kuruhuka.

2.Uko wihanagura.

Dr Sheth inzobere mu by’igogora ry’umubiri yavuze ko bikwiye ko uwihanagura yajya abikora ubugira 2 cyangwa rimwe gusa mu gihe yerekeje mu bwiherero kuko burya ngo uko ukomeza kwihanagura ubugira kenshi biba bishobora kwangiza imitsi y’aho umwanda usohokera ,bishobora no korohereza udukoko duto dutera indwara kukwinjira byoroshye.

Ariko kandi ngo niba urwaye impatwe ihate amazi ndetse n’imboga kugira wirinde hÃmorroïdes kandi iteka utoranye impapuro zabugenewe abe arizo ukoresha mu bwiherero.

3.kwiyumutsa intoki ukoresheje icyuma cyumutsa.

Ubushakashatsi bwo mu Bwami bw’Abongereza buherutse kwemeza ko icyuma cyumutsa ibiganza cyanduza microbes incuro 27 kurusha impapuro z’isuku.ngo microbes zimara iminota 15 mu mwuka nyuma y’uko kiba kimaze gukoreshwa ku buryo iyo nawe uhise ugikoresha uhita utwara iz’abakubanjirije kugikoresha .Ngaho ibaze iyo ukoresha ubwiherero rusange.

4.Uburyo wihanaguramo.

Inzobere mu kuvura indwara z’abagore Alyssa Dweck yavuze ko ari byiza kwihanagura uvana imbere ujyana inyuma cyane ku bagore. burya ngo kwihanagura ujyana imbere bishobora gutera Bacteria kujya aho inkari zisokera,ibi bishobora kugutera ubu babare mu gihe wiherera ndetse bikakujyana kwa muganga.

5.Gukoresha umubavu mu myanya y’ibanga.

Ese ubundi usukuye ahitwa mu gice cy’ibanga uko bikwiye,Cyane cyane igitsinagore ntabwo imyanya y’ibanga yawe ikeneye umubavu cyangwa ibyumutsa (Vaporisateurs) kugira ibashe gusa na bicye?,mu yandi magambo si byiza ko ugira ibyo wisiga mu myanya y’ibanga kugira ngo urusheho gucya kuko bishobora korohereza bacteria ku buryo zagutera indwara byoroshye.

Burya kuhakaraba n’isabune (yo gukaraba) ndetse no kuhumutsa kugira uhagabanyirize ububobere bukabije, byonyine birahagije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mubyara w’umuhanzi Jules Sentore yitabye Imana

Niba uri mu rukundo ruryoshye irinde kugisha inama abantu bafite iyi mico igayitse.