Connect with us

izindi nkuru

Amakosa 5 akomeye ukwiye kwirinda mu rukundo

Published

on

Advertisements

Abantu bakundanye vuba buri umwe aba aharaye undi kuburyo butangaje kandi bukomeye. Gerageza wirinde gusubiza urukundo rwanyu inyuma wirinda gukora aya makosa akurikira:

01. Kuba nyamwigendaho

Birumvikana ko mugihe mugikundana uba wumva mwahorana buri gihe, ukumva utamuha amahwemo ndetse ntunamuhe umwanya wo gukora ibye ku ruhande, hereza uwo ukunda umwanya. Kumwandikira sms zidahagarara, kumuhamagara umusubizo cyangwa gupanga gahunda mugomba kugira kenshi cyane biba ari ukumushyiraho imitwaro iremereye cyane. Menya ko utagomba kwita kubigushyimishije wowe ubwawe ngo ubuze amahwemo uwo mukundanye. Menya ibyo ukunze kandi utware umukunzi wawe muburyo butazangiriza urukundo mufitenye.

02. Kugira ishyari kubusa

Ishyari ni kimwe mubyahita bishyiraho iherezo ku rukundo mufitanye. Ibi bijyana no gukurikirana aho umukunzi wawe ari umunota kumunota, ugashaka kubona ibintu byose akubwira ko akubeshya, igisubizo cyose aguhaye, ugashaka kumwereka ko ari mumakosa kandi ko yarari kuguca inyuma utabizi. Ibi bijyana no gufata umwanya wowe ureba muri telefone yo, ureba abo yandikiye n’abamwandikiye, ari nako bijyana n’ubusobanuro umusaba. Ibi iyo ubikoze cyane mutaramarana igihe, biba bishobora gushyira iherezo kurukundo rwanyu.[/one_half_last]

 

03. Kwiyima uburenganzira bwawe

Guhagarika imirimo wakoraga igishimishije ngo ni ukugira umarane igihe cyose n’umukunzi mushya wungutse, cyangwa kwikundisha ibintu bitagushimisha (nk’ibiryo, imikino, iyobokamana, n’ibindi) ngo ukunde ushimishe uwo uri gutereta, ni amakosa akomeye. Ahubwo guhuriza hamwe ibyo mukunze, mukabiganiraho nicyo kiza, kuburyo n’igihe mutari kumwe, uba uzi nezako aho ari yishimye.[/one_half_last]

 

04: Gukomeza ibintu ndetse no kubyihutisha

Nubwo bisa naho ari we wenyine kubuzima bwawe, ariko guhita utekereza uko ubukwe buzaba bumeze, uko abana bazaba babayeho, uko inzu muzabamo izaba imeze, ndetse nuko muzaba mumeze ni ukwihuta cyane mubikorwa. Fata umwanya mwishime kandi mutembere. Kwihuta mu gutekereza ibyo, byatuma umushyiraho igitutu, ukamuhatira gukora ibyo atarategura neza muri we, bikaba byatuma ahitamo kukureka burundu.[/one_half_last]

 

05. Gusurana mwenyine gusa

Ushobora gushaka ko buri uko mubyutse buri umwe aba ari kumwe nundi, isaha ku isaha, umunsi kuwundi, ibi kikaba byatuma uburya ubushake ndetse n’umwanya wo kujya gusura no kuganira n’inshuti zawe. Gerageza ube utamuri hafi rimwe na rimwe, kurugero ubona rukwiye. Kumuguma irihande isegonda ku isegonda, byatuma wumva umwimariyemo bikaba byatuma mukora imibonano mbuzabitsina hakiri kare cyane.

SOURCE: MENYABYINSHI

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks