in

Amakosa 10 akomeye umugabo akwiye kwirinda gukora mu gihe arimo gutera akabariro.

mibonano iryoha iyo ikozwe mwese mubyiteguye neza. Nyamara hari igihe usanga umwe mu bagiye kuyikorana, yaba umugabo cyangwa umugore ashobora kugira amakosa amwe akora ugasanga abangamiye ikorwa neza ryayo.

Muri iyi nkuru reka tuvuge ku makosa 10 abagabo bakwiye kwirinda bari mu buriri mu gikorwa cyo gutera akabariro.

1. Guhita umusoma

Yego mu gutegurana ni byiza gusomana ariko ibaze guhita wirukira mu gusoma ukurura ururimi utaranamukoraho? Urasiganwa n’iki ubwo koko?

2. Kumuhuha mu gutwi.

Yego ni byo bizamura amarangamutima ariko se ubikora ute? Hari uburyo bwiza bikorwamo hakanabaho kubikora nabi boshye uri kuzimya buji. Niba ushaka kubikora, bitware buhoro mu buryo buryoshye nyine.

3.Kogosha uwo munsi

Yego nanone si byiza kwinjira mu buriri utogoshe ubwoya bwo ku myanya y’ibanga, ariko nanone kuba wogoshe uwo munsi bishobora kubangama igihe ari kukunyongera kuko zishobora kumujomba cyangwa kumukobora.

Ni kimwe n’ubwanwa, si byiza kuba wabwogoshe uwo munsi keretse niba ubugabanya ariko niba ubumaraho, kubwogosha uwo munsi ukajya mu buriri, numurambikaho umusaya bizabangama.

4. Kumukanda amabere.

Niba ushaka gukorakora amabere wiyakanda nka kwakundi uba ushaka kureba ko ikintu gihiye. Yakorakore utuje, utayakandagura boshye usuzumamo indwara

5. Kuruma cyangwa gukaraga imoko.

Imoko iri mu bice byumva ububabare vuba, rero mu kumutegura si byiza kuyiruma nubwo wari uzi ko ari ukuryoshya. Ahubwo yirigate, uhuheho akuka gashyushye nibwo yumva ubushagarira bumwirukanse.

6. Kwibanda hamwe

Ntabwo ugomba kwibanda ahantu hamwe gusa mu gihe utegura umugore wawe. Afite ibice byinshi bimutera ubushake, hose hagere ni bwo bizamunyura.

7. Guhita umukuramo ikariso

Niba we ahise ayikuriramo nta kibazo. Ariko mu gihe muri gutegurana wihita umukuramo ikariso kuko niyo igomba kuvamo nyuma y’ibindi byose kandi ikavamo ugiye kwinjira mu gikorwa. Niba imyiteguro imara umwanya munini, ikariso wayikuramo nyuma rwose kandi ukayikuramo neza, utihuta nk’aho hari icyo upfa na yo.

8.Kwihutira igitsina

Nubwo ku bagabo iyo akoze imibonano uryoherwa uri kurangiza ku bagore biratandukanye kuko kuri bo gutegurwa n’uburyo bikorwa bigira akamaro kanini. Rero wikihutira kwinjira ahubwo banza umutegure mujyane mu gikorwa mwembi.

9. Kwihuta cyane

Niba utangiye igikorwa, si byiza guhita wihuta nk’aho hari ikikwirukansa. Bitware bucye bucye ugende wongera umuvuduko buhoro buhoro, ni yo ngingo.

10.Kwinjira cyane.

Niba winjiye wibikora nk’uri kumuhana ngo utikure n’ingufu kandi ugeze kure cyane, injira buhoro buhoro, nugera aho akubwira ati wirenga aho, wumve ko ubwo uburebure bw’igitsina cyawe abasha kwakira bugezweho maze ubundi ukomeze muryohewe mwembi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video ya Asinah yambaye umwambaro ukojeje isoni yatumye abafana be bamugaya

Wari uzi ko gufuhira umukunzi wawe ugakabya ari uburwayi bukomeye?Menya ibintu 5 wakora ngo ubyirinde.