Connect with us

imikino

Amakipe yose azitabira Tour Du Rwanda 2021 yamenyekanye

Published

on

Bidasubirwaho amakipe 16 ni yo yamaze gutangazwa ko azitabira isiganwa ngarukamwaka ry’amagare rizenguraka u Rwanda ‘Tour du Rwanda 2021’ riteganyijwe gutangira mu minsi 29 iri imbere.

 

Mu minsi umunani ishize hatangazwaga amakipe abiri ku munsi azitabira iri rushanwa, gusa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Mata 2021, ni bwo amakipe yose 16 azitabira iri rushanwa riri ku kigero cya 2.1 yamenyekanye.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira gukinwa tariki ya 02 risozwe tariki ya 09 Gicurasi 2021.

Amakipe atari yiyandikishije mbere, ubu azagaragara ni ikipe y’igihugu ya Eritrea, ndetse na Tarteletto-Isorex yo mu Bubiligi, iyi ikazaba ari ubwa mbere izaba yitabiriye Tour du Rwanda.

Andi makipe mashya azaba yitabiriye Tour du Rwanda bwa mbere harimo B&B Hotel yo mu Bufaransa ndetse na Team Medellin yo muri Colombia, mu gihe amakipe yitabiriye Tour du Rwanda 2020 atazagaruka ari Novo Nordisk, Nippo Delko One Province, Vino Astana ndetse na Bai Sicasal.

Amakipe 16 azitabira Tour du Rwanda 2021:

  1. Team Rwanda (izaba iri mu rugo)
  2. Benediction Ignite (izaba iri mu rugo)
  3. Skol Adrien Cycling Academy (izaba iri mu rugo)
  4. Start Up Nation (Israel)
  5. Total Directe Energie (u Bufaransa)
  6. Androni Giocattoli (u Butaliyani)
  7. B & B Hotel p/b KTM (u Bufaransa)
  8. Team Medellin (Colombia)
  9. Tarteletto Isorex (u Bubiligi)
  10. Wildlife Generation Pro Cycling (Amerika)
  11. Team TSG Terengganu (Malaysia)
  12. Equipe Nationale d’Algerie (Algeria)
  13. Ethipoa National Team (Ethiopia)
  14. Eritrea National Team (Eritrea)
  15. Team Bike Aid (u Budage)
  16. Team Pro Touch (Afurika y’Epfo)

Leave your vote

Comments

0 comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar