in ,

Amagambo wenger yatangaje nyuma yo kunganya na PSG yaciye intege cyane abakunzi b’ikipe ya Arsenal

wenger-angry

Umutoza Arsene wenger nyuma yo kutoroherwa n’ukwezi kwa cumi na rimwe kuko amaze gutsinda mo umukino umwe gusa mu mikino 5 yose hamwe amaze gukina kuri ubu nawe nyuma yo kunganya n’ikipe ya PSG ku mugoroba washize nawe yatangaje amagambo agaragaza gucika intege bitewe nibiri kumubaho.

Arsene Wenger mu kiganiro n'itangazamakuru
Arsene Wenger mu kiganiro n’itangazamakuru

Uyu mufaransa yagize ati:” Muri iki gihe ntago tworohewe cyane kuva twatangira ukwezi k’ugushyingo tumaze gutsinda umukino umwe gusa,abakinnyi bameze nk’abacitse intege, nange sinzi impamvu iri kubitera,imvune dufite ntizikanganye cyane, gusa iri nisomo rikomeye, tugiye kwicara nk’ikipe dusase inzobe, tunashakire hamwe umuti w’ikibazo. Kuri uyu mukino ho tumeze nk’abitsindishije, nyuma yo kwishyura tukanarenzaho, abakinnyi babaye nkabizeye insinzi kandi twakinaga n’ikipe ikomeye ku mugabane w’uburayi gusa ndizera ntashidikanya ko tugiye gukorera hamwe nk’ikipe“.

Aya magambo yo kwitsindisha yababaje benshi mubakunzi ba Arsenal bitewe n’ukuntu bari banyotewe n’insinzi y’uyu mugoroba.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Mutesi Aurore yibasiwe n’abafana ku buryo bukomeye (impamvu)

Dore couple z’abastar nyarwanda ziri guca ibintu muri Showbiz muri iyi minsi (amafoto)