in ,

Amagambo Thierry Henry yatangaje kuri Arsenal yaremye abafana agatima

Umukinnyi w’ibihe byose mu ikipe ya Arsenal Thierry Henry, ku mugoroba washize aho yaganiriye n’itangazamakuru yagize byinshi avuga ku ikipe ya Arsenal kandi ibyinshi yatangaje byaremye agatima abafana ba Arsenal nyuma y’ibihe bikomeye bya Contract ya Sanchez na Ozil bitarakemuka kugeza aya magingo.

Thierry Henry mu kiganiro n'abanyamakuru
Thierry Henry mu kiganiro n’abanyamakuru

Nkuko tubikesha ikinyamakuru 10sport.com, uyu musore mu magambo ye bwite yagize ati:”Özil et Alexis Sanchez ? Bien sûr, nous espérons qu’ils vont nous imiter mais ça dépend d’eux. Je ne sais pas ce qu’ils veulent mais j’espère qu’ils vont bientôt prolonger.  Comme tout fanatique d’Arsenal, je souhaite qu’Alexis Sanchez reste à vie, parce qu’il est le futur de l’équipe, tout comme Mesut Özil. Je veux qu’il prolonge son contrat. Nous le voulons tous. S’il partait, nous pourrions espérer que l’intérêt de Bayern ou du PSG se confirme. Peut-être le verrons nous auprès de son ami Arturo Vidal. Mais reste Alexis, n’écoute personne. Reste.

Tugenekereje  mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:”Ozil na Sanchez?ndakeka ko bazatwigana ariko bizaterwa n’imyumvire ya buri wese, sinzi icyo buri umwe ashaka ku ruhande rwe, gusa ndizera ko bazongera amasezerano. Nka buri mufana wa Arsenal wese ndifuza ko Sanchez yaguma muri Arsenal kugeza asoje ruhago, kuko ari akazoza k’ikipe, kimwe na Ozil, ndifuza ko bose bakongera amasezerano. twese nibyo twifuza. Nibagenda ndakeka ko ibyifuzo bya Bayern Munich na PSG bizaba bigezweho, wenda byashoboka ko Sanchez ashaka kuba hamwe na bene wabo Artulo Vidal, Ariko Sanchez guma Emirates, ntihagire umuntu numwe uzumva.”

Aya niyo magambo Thierry Henry yaraye yitangarije.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Real Madrid ikubiswe incuro!!!, Irebere urutonde rw’amakipe ya mbere akize ku isi

Lionel Messi yashyize hanze abakinnyi 10 yemera mu mupira w’amaguru