Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Amagambo Arsene Wenger yavuze yatangaje cyane abafana ba Arsenal.

Featured

Amagambo Arsene Wenger yavuze yatangaje cyane abafana ba Arsenal.

Nyuma y’aho Arsene Wenger wahoze ari umutoza w’ikipe ya Arsenal asezeye muri iyi kipe, kuri ubu yongeye gutungura abafana b’iyi kipe ubwo yavugaga ko imyaka 22 yose yamaze atoza Arsenal ari ikosa kuri we.


Ni mu kiganiro uyu mufaransa yagiranye na RTL ubwo yasabwa kugira ikosa rimwe atangaza mu makosa yose yaba yarakoze ubwo yatozaga Arsenal maze mu gusubiza avuga ko ikintu yumva afata nk’ikosa rikomeye yakoze ari uko yamaze igihe kingana n’imyaka 22 yose mu ikipe imwe.

Yagize ati:”Ubusanzwe njye ndi umuntu ukunda cyane guhora ngendagenda ahantu henshi, ndetse ngakunda impinduka.Nabaye nk’imfungwa rero ubwo namaraga imyaka 22 yose muri Arsenal.”


Twibutse ko Wenger w’imyaka 68  y’amavuko yafashije ikipe ya Arsenal gutwara ibikombe bitatu bya shampiyona n’ibikombe birindwi bya FA. Uyu mugabo yanakoze amateka yo gutwara igikombe cya shampiyona ikipe ye idatsinzwe, mu 2003-04, gusa akaba yarasezeye muri iyi kipe atakifuzwa n’abafana ba Arsenal nyuma yo kugomeza kugaragaza intege nke no gutsindwa kwa hato na hato.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Mfate moto by Deejay Pius

By December 8, 2019

indirimbo

Single Amalon ft Weasel

By December 7, 2019

indirimbo

True-love by Marina-ft-Safi Madiba

By December 7, 2019

Facebook

To Top