in ,

Amagambo arimo gutukana Jose Chameleone yabwiye umuhanzi mugenzi we akomeje kunengwa cyane (Isomere)

Umuhanzi ukomeye cyane muri Uganda, Dr. Jose Chameleone yavuze amagambo atakiriwe neza na benshi ,kuko yasaga nk’ucyurira umuhanzi David Lutalo na we ukomoka muri Uganda ndetse amwita injangwe.

Ni nyuma y’igihe abantu bemeza ko uyu muhanzi David Lutalo ari kugenda azamuka neza kandi ko ashobora kugera ku rwego Chameleone ariho, nyamara Chameleone akibyumva ntiyabyakiriye neza kuko yahise agaragaza uburakari mu magambo ye yagize ati:” Ntukagereranye Intare n’injangwe”. Yongeraho ati :”ntibakabayobye ngo yageze ku rwego ndiho, yego ni umuhanzi mwiza ariko ntashobora guhangana n’intare, uriya muzajye mumugereranya na Radio & Weasel gusa.”

Umuhanzi David Lutalo akomeje kubaka izina muri Uganda.

Abantu benshi bakaba batishimiye ayo magambo yavuzwe na Chameleone, bemeza ko atakagombye kwita umuntu injangwe ndetse ko niba yarateye imbere yagombye kwishimira ko na bagenzi be bazamuka neza na bo bakamamara.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Amagambo Selena Gomez yavuze ku mukunzi we yatunguye benshi (Isomere)

Gahunda ya Manchester United yo kugura Antoine Griezmann iburijwemo ku munota wa nyuma