inyigisho
Amagambo 9 akomeye ugomba kwirinda mu gihe uganiriza umukunzi wawe kugirango atagucishamo ijisho

Hari amagambo amwe na mwe ushobora gukoresha mu gihe uganiriza umukunzi wawe mwasohokanye cyangwa se murikumwe bikagaragara ko ufite mibi bikaba byanatuma akunyuzamo ijisho hakiri kare urukundo rwanyu rutaragira aho rugera.
Mu gihe muganira ni ngombwa ko wirinda kujya ukoresha aya magambo akurikira:
1. Wangu
Wangu ni ijambo rigenda gakoreshwa cyane n’abantu batandukanye cyane iyo ushaka kwereka umuntu ko ari umuntu wawe ariko ntago ari ijambo ryiza ryo kubwira umuntu ukunda inshuro nyinshi, kumwita wangu bimwereka ko nta mwihariko umuha muri benshi cyane uba ushobora kubyita.
2. Mwana
N’ubwo aka kajambo gafasha umuntu kumva ko ari hafi cyane, ni akajambo katakirwa neza, katakwitwa nyandagazi ariko katubahishije umuntu bihagije, n’ubwo uwo ukunda aba akeneye ko umuha ibyubahiro birenze, ni ingenzi cyane cyane kumenya kumwubaha n’ubwo mwaba mwisanzuranaho.
Aha ushobora gukeka ko ntacyo byatwara urukundo rwanyu ariko cyane abahungu benshi ntibakunda umukobwa ubabwira ngo ”Mwana”, ni yo atabikubwira burya akenshi arabigaya.
3. Kurya umwana
Iri ni ijambo rimwe mu magambo ashobora gutuma uwo ukunda akeka ko uri indaya, waba uri umuhungu cyangwa se umukobwa, hagati y’abandi bantu wisanzuyeho cyane abo muhuje igitsina ushobora gikoresha iri jambo n’ubwo atari ryiza namba gusa uzaryirinde cyane igihe cyose uri kumwe n’uwo ukunda.
4. Gufata uduturu
Iri jambo rikunda gukoreshwa mu gihe hashatse kuvugwa gusubira gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kurangiza inshuro runaka, naryo ntago riryoshya urukundo hagati yawe n’uwo wihebeye, ubundi ijambo ituru rifitanye isano n’ibiciro by’uburaya mu Rwanda aho ugura indaya ashobora kugenda ayibaza ati ”agaturu kamwe ni angahe.”
5. Nta rukundo rukibaho
Benshi cyane baganiriza abo bakunda bagatangazwa no kubona urukundo rugenda rushira ariko kutemera ko urukundo rubaho ukanabimutangariza mu ruhame cyangwa ukanabibwira uwo ukunda ni ibimwereka ko nawe utamukunda.
6. Abakobwa bakunda utuntu duhenze
Impamvu ugomba kwirinda kumuvugira amagambo nkayo iruhande, niba koko umukunda uba ubona atari materialiste ubwo rero kumubwira ko abakobwa ari abamaterialiste kandi nawe ari umukobwa ni nko kumwereka ko nawe ari we.
7. Abahungu bose ni kimwe
N’ubwo waba ukeka ko abagabo bikundira igitsina kurusha uko bakunda umukobwa baba ari inshuti, ni ingenzi kutereka umuhungu ko ari uko wumva ibintu, kubibwira umuhungu mubana ni kimwe kimwereka ko imbere yawe nta gaciro gahambaye umuhakandi kugira ngo urukundo ruryohe aba yifuza kuba umwihariko.
8. Uriya mukobwa ni indaya
Igihe uri kumwe n’uwo ukunda irinde kumwereka ko ugira ingeso yo kunegurana Umugabo ni umwana w’undi Kwereka umusore cyangwa umugabo wawe ko umugaabo ari umwana w’undi nk’uko bikunda kuvugwa na bamwe, ntabwo ari ikirungo ku rukundo.
9. Nta muntu wantesha igihe mu rukundo
N’iyo waba uvuga ibyakubayeho, irinde kwereka umukunzi muri kumwe ako kanya ko utajya utinda mu by’urukundo.
Kuganiriza uwo ukunda ntibisaba amashuri gusa bisaba kwigengesera birenze, nawe wabona utundi tugambo wakirinda cyane imvugo nyandagazi n’utundi twose twatuma yumva utamwubaha uko bikwiye.
Comments
0 comments
-
Mu Rwanda23 hours ago
Tidjara yahishuye uko abigenza iyo abonye inkumi zije gusura umuhungu we mu rugo.
-
Imyidagaduro18 hours ago
Bamenya yashimishije abantu bikomeye ubwo bamutunguraga ku isabukuru ye y’amavuko (AMAFOTO)
-
Ikoranabuhanga20 hours ago
Birababaje:Umwana w’imyaka 12 yapfuye aheze umwuka ubwo yakoraga《Blackout Challenge 》yo kuri Tik Tok.
-
Imyidagaduro15 hours ago
Wa mukobwa wo mu ndirimbo ikinyafu biramurenze|Noneho agiye kwiga.
-
urukundo23 hours ago
Amakosa ukwiye kugendera kure niba ushaka ko umukunzi wawe mutangiye gukundana mugumana.
-
Utuntu n'utundi20 hours ago
Uyu mugabo ni we wa mbere ku isi waciye agahigo ko kumara igihe kirekire yafunze umwuka adahumeka.
-
Izindi nkuru6 hours ago
Umugabo yahuye n’uruva gusenya ubwo yafatwaga ku ngufu n’abagore babiri barwaye SIDA bamufatiyeho imbunda.
-
Imyidagaduro13 hours ago
Uko angana ni ko arya! Reka tugutembereze ku meza y’ibiba byateguwe iyo The Rock agiye kurya-AMAFOTO