in ,

Amafoto y’ibyishimo bikomye Akiwacu Colombe n’abahatanira Miss Supranational bidagadura mu mazi

Nyampinga Akiwacu Colombe na bagenzi be bahataniye ikamba rya Miss Supranational bakomeje irushanwa hashakishwa uzahiga abandi mu mwaka wa 2016.

28-45-horz

Nyuma yo kwiyerekana bambaye ‘Bikini’ aba bakobwa bakomereje ibyishimo bajya koga muri piscine ya hoteli ikomeye bacumbitsemo yitwa AquaCity Poprad iherereye mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’igihugu cya Slovakia ari naho bagiye mu mwiherero.

Imyiyereko bakoreye mu mazi yakurikiwe na televiziyo zitandukanye zatumiwe muri iri rushanwa. Ibi byabaye nyuma y’uko mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016 habaye imyiyereko mu makanzu yo gusohokana ndetse banagize icyiciro cyo kwiyerekana bambaye imyenda yo kogana[Bikini] mu rwego rwo kwerekana ikimero cyabo akanama nkemurampaka kareba abatagira igihunga n’abahanga mu mideli.

Miss Akiwacu Colombe na bagenzi be uko ari 80 biyerekanye muri uyu mwambaro gusa amafoto akimara kugera mu Rwanda benshi bacunaguje uyu mukobwa ‘kuko ngo yarenze ku mahame n’imyitwarire biranga Abanyarwandakazi’.

Akiwacu avuga ko muri iri rushanwa nta kibazo na kimwe yahagiriye ndetse ko mu byo bakora byose nta kimubangamiye kuko ‘akora ibyo asabwa ntawe abangamiye.’

Miss Supranational izasozwa ku itariki ya 2 Ukuboza 2016 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland]. Abategura iri rushanwa batangaje ko rizajya ryerekanwa kuri televiziyo mu bihugu 120 byo ku Isi.

Foto: Milton Mieloch

Source: IGIHE

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore couple z’abastar nyarwanda ziri guca ibintu muri Showbiz muri iyi minsi (amafoto)

Dore uburyo umustar w’umunyarwandakazi yandagajwe no kwiyongera ikibuno ku ifoto