Connect with us

Hanze

Amafoto ya Kylie Jenner yambaye bikini yesheje agahigo ko gukundwa n’abasaga miliyoni 3 mu isaha imwe (YAREBE HANO)

Published

on

Ku munsi w’ejo umunyamideli Kylie Jenner yongeye gutwika urubuga rwa instagram ashyira hanze amafoto yambaye Bikini. Nkuko Kylie Jenner yabitangaje nyuma yo gushyira hanze aya mafoto yambaye bikini yavuze ko aya mafoto yagiye hanze mu rwego rwo guteguza imbaga y’abantu basaga miliyoni 200 bamukurikira ku rubuga rwa instagram ko agiye kubashyirira ku isoko ibindi birungo bishya yakoze dore ko uyu munyamideli asanzwe anakora ibirungo bizwi nka ‘Kylie cosmetics’. Si ibi gusa kuko Kylie Jenner yashyize hanze aya mafoto kugirango yereke abafana be uko umubiri we usigaye uteye. Aya mafoto akurikira ya Kylie Jenner yaciye agahigo ko kuba yaragize abayakunda (likes) miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atatu mu isaha imwe (3.3m followers in one hour). Ibi bikaba byaranazamuye umubare w’abakurikira uyu munyamideli w’imyaka 23 y’amavuko.

AMAFOTO KYLIE JENNER YASHYIZE KURI INSTAGRAM NI AYA AKURIKIRA:

Pool day: Kylie Jenner put her hourglass curves on display in a tiny thong bikini as she sat on a grey chaise lounge and looked ready to take a dip

Sizzling physique: While posing up a storm for her 200 million Instagram followers, the 23-year-old cosmetics mogul looked over her shoulder and smoldered intensely at the camera

Looking good: In the slideshow, the mother-of-one leaned back and closed her eyes with her left hand slightly grazing over her thigh

Cheeky display: As she soaked up the sun on the warm afternoon in sunny Los Angeles, the reality star's barely-there coral swimsuit's bottoms drew emphasis to her pert derrière

Makeup mogul: Jenner captioned her post, which received more than 3.3 million likes in an hour, 'my grinch collection launches tomorrow'

4 2 votes
Article Rating
Komeza usome
Advertisement
Click to comment
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hanze

Umukobwa yaciye ibintu nyuma yo guterera ivi umusore amusaba kumubera umugabo.

Published

on

Amashusho yagiye ahagaragara agaragaza umukobwa uri gutera ivi afite n’impeta asaba umusore ko bashyingirwnwa akamubera umugabo.

Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko abasore ari bo bafata iya mbere mu gusaba abakobwa urukundo ndetse bikanasaba ko babanza gupfukamisha ivi rimwe hasi bagasaba abakobwa ko bakwemera gushyingiranwa na bo, muri iyi nkuru biratandukanye cyane kuko umukobwa wo muri Nigeria yafashe iya mbere asanga umusore ku kazi yitwaje impeta maze arapfukama mu ruhame asaba umusore ko yamwemerera bakazashyingiranwa bakabana nkumugore n’umugabo.

Uyu mukobwa yerekanye urwego rwo hejuru rw’urukundo afitiye mugenzi we maze aravuga ati” nta kintu na kimwe abagabo bashoboye abagore tutakora”.

Uyu musore wasaga n’uwatunguye ndetse ubona ko byamurenze, yagaragaye muri video amwenyura, yishimye cyanebigaragara ko asa n’uwemeye ubusabe bwa mugenzi we yemera kumarana na we ubuzima bwe bwose maze atega ikiganza umukobwa amwambika impeta mu ruhame.

 

Src: latestarena.com

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Hanze

Umugabo yamuritse abagore be 6 mu bukwe bose batwite inda z’imvutsi bitera benshi gucika ururondogoro.

Published

on

Biragoye kubyiyumvisha uburyo umuntu ashobora gutera inda icyarimwe abantu barenze babiri, ariko umugabo wo muri Nigeria, Pretty Mike yakoze agashya atera abagore batandatu (6) inda, arangije abamurika imbere y’imbaga ubwo yari yatashye ubukwe bw’inshuti ye.

Mike Eze-Nwalie Nwogu uzwi cyane ku izina rya Pretty Mike, nanone bakunze kwita (Mbinga), bivugwa ko ari umugabo w’umuherwe, we n’abagore 6 babayeho mu buzima bwiza kandi bwuzuye ibyishimo. Icyatangaje benshi ni uko yitabiriye ubukwe bw’inshuti ye William Uchemba, umukinnyi wa Filime za Nigeria ari kumwe n’abagore be bose batwite nk’ugiye kubamurika dore ko bari bambaye mu buryo butangaje.

Burya abantu bararangazwa n’udushya tudasanzwe, uyu muherwe Prety Mike, mu kwitabira ubukwe bw’inshuti ye, yafashe abagore be 6 bose arabajyana bambaye ibisa, banatwite bose, ibi byatumye abantu bacika uruhondogoro. William Uchemba, nk’uwari wakoze ubukwe we yarebwaga n’abantu bake abandi barebaga cyane Pretty Mike. Maravipost dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu muherwe atari ubwa mbere, yitabiriye ibirori agakora udushya.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Hanze

Umugore wabaye Nyampinga w’isi yibarutse impanga nyuma yo gukuramo inda inshuro 14

Published

on

Umunyamideli Rosanna Diane Davison umunya-Ireland-kazi wabaye Nyampinga w’isi mu mwaka wa 2003 akaba n’umukinnyi wa Filime, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije abakunzi be ko yibarutse impanga z’abahungu nyuma yo gukubita igihwereye inshuro 14 zose.

Rosanna Diane Davison

 

Kuwa 19 Ugushyingo 2020 ni bwo Rosanna n’umugabo we Wes Quirke batangarije abakunzi babo iyi nkuru y’ibyishimo mu muryango wabo. Aba bana babiri b’abahungu bavutse bakurikira imfura yabo y’umukobwa bise Sophia wavutse mu Ugushyingo umwaka ushije wa 2019. Izi mpanga z’abahungu zavutse bazihaye amazina ya Hugo na Oscar.

Rosanna w’imyaka 36 y’amavuko mu minsi ishize aherutse gutangaza ko yakunze guhura n’ibibazo bitandukanye mu kubyara, aho byageze n’aho agira ibyago inda zikavamo inshuro 14 zose. Rosanna yatangaje ko mu minsi ya mbere ubwo ku isi hose hatangiraga gahunda ya ‘Guma mu rugo’ ari bwo yamenye ko atwite.

Rosanna n’umugabo we Wesley n’abahungu babo Hugo na Oscar

Uyu mugore yabyariye mu bitaro bya National Maternity Hospital mu mujyi wa Dublin muri Ireland. Mu butumwa yasangije abakunzi be ku rubuga rwa Instagram yavuze ko we n’umugabo we  bafite ibyishimo bidasanzwe.

Ibi nibyo Rosanna yatangaje abinyujije kuri instagram

SRC: INYARWANDA

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Hanze

Umugabo warwanye inkundura n’ingona ashaka gukiza imbwa ye akomeje guca ibintu(VIDEO)

Published

on

Umugabo witwa Richard Wilbanks w’imyka 74 yaciye ibintu hirya no hino kubera ukuntu yashyize ubuzima bwe mu kaga yiroha mu mugezi kurwana n’ingona [Alligator] yari igiye kurya imbwa ye kugeza ubwo yayiyambuye.

Bwana Richard wari wibereye mu gikari cye ahitwa Fort Meyes muri Florida, US,yabonye iyi ngona itwaye imbwa ye y’amezi 3 ahita yiroha mu mazi arwana no kuyibumbura umunwa ayikuramo iki kibwana cye yari itwaye.

Uyu musaza uri mu kiruhuko k’izabukuru yakoze benshi ku mutima kubera uru rukundo akunda iyi mbwa ye yise Gunnar, yatumye ashyira ubuzima bwe mu kaga.

Uyu mugabo akimara kujya muri aya mazi,yarwanye no gufungura iminwa y’iki kinyamaswa gisa n’ingona [Alligator] cyica abantu benshi ku isi kugeza cyasamye kirekura iyi mbwa.

Uyu mugabo yabwiye CNN ati “Twari turi gutemberera hafi y’umugezi,kiva mu mazi nka misile.Sinatekerezaga ko alligator yihuta kuriya.Byarihuse cyane.”

Uyu mugabo yavuze ko nta kindi kintu yatekereje uretse kwiroha mu mazi akajya kurwana n’iyi ngona kugira ngo arokore imbwa ye.

Uyu mugabo yavuze ko kubumbura umunwa w’iki gisimba gisa n’ingona kizwi nka Alligator byamugoye cyane ariko yabigezeho.

Iki gisimba cyariye amaboko uyu mugabo bituma ajya kwa muganga mu gihe iyi mbwa yo ntacyo yabaye uretse gukomereka gato ku nda ndetse ngo veterineri yahise ayivura irakira.

Uyu mugabo yasoje agira ati “Imbwa zacu nazo zimeze nk’umuryango wacu.

Amashusho y’uyu mugabo ari kurwana na alligator yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gufatwa na camera zari hafi aho zifasha mu gucunga umutekano.

Reba video ikurikira:

 

 

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Hanze

Hafunguwe akabari aho ntawemerewe kuvuga kuri COVID19 akarimo.

Published

on

Mu mujyi wa Roma mu Butaliyani hari akabari, aho abakagiyemo batamerewe kuvuga ku biganiro bigaruka ku cyorezo cya Coronavirus.

Ucyinjira muri ako kabari, usanganirwa n’interuro ziri mu nyuguti zigaragara zikwihaniza kutavuga kuri Coronavirus ubwo uza kuba umaze kugeramo.

Cristina Mattioli washinze ako kabari, yatangarije AFP ko hashize igihe bantu bahangayitse bavuga ku cyorezo cya Coronavirus, bityo bifuje gushyiraho ahantu abantu bumva batuje, badashiturwa n’amakuru mabi yatewe n’ingaruka za Coronavirus.

Christina mu kabari ke, yashyizeho icyapa gikangurira abakiliya be kuganira ku zindi ngingo z’ubuzima zirimo amakuru agezweho, abantu b’ibyamamare, amateka n’umuco.

Christina mu kabari ke

Yagize ati “Ntabwo ari uguhakana cyangwa gutesha agaciro ibibazo biriho ubu, ni uburyo bwo kwishakamo amahoro n’umutuzo.”

Abajijwe ku gihano gihaba ubirenzeho, Christina yavuze ko nta bihano bashyizeho ariko ko bihanangiriza umukiliya wese uhinjiye.

U Butaliyani ni kimwe mu bihugu byazahajwe ku ikubitiro na Coronavirus. Kugeza ubu abagera kuri miliyoni 1.3 bamaze kuyandura, mu gihe abasaga ibihumbi 48 bamaze guhitanwa nayo.

0 0 vote
Article Rating
Komeza usome

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Trending

0
Would love your thoughts, please comment.x
()
x
%d bloggers like this: