imikino
Amafoto utazi y’ikipe y’igihugu Amavubi yerekeza muri Ghana

Ikipe y’igihugu Amavubi igiye muri Ghana, gukina na Black Stars mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, gusa ni ukurwanira ishema ry’igihugu kuko amahirwe yo kukijyamo yarangiye.

Barashaka kwigaragaza kuko umukinnyi wa Ghana uzaca kuri TV zikomeye ku isi
Kuri uyu wa gatanu saa 13:25, nibwo abatoza batatu; Jimmy Mulisa, Mashami Vincent na Thomas Higiro, abaganga babiri; Rutamu Patrick na Hakizimana Moussa, Team Manager w’Amavubi Emery Kamanzi n’abakinnyi 18 bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, mbere yo gufata indege ya saa 14h00, ijya i Accra muri Ghana.
Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima yatangaje we na bagenzi be ko intego ibajyanye ari uguhesha u Rwanda ishema.
Niyonzima Haruna ati: “Tuzi neza ko abantu nta mahirwe baduha. Icyo ni cyo kidutera imbaraga. Tugiye muri Ghana tubizi ko tugiye guhangana n’ikipe ikomeye. Twe nta gitutu kituriho, tuzakina umupira wacu, kandi twizeye umusaruro mwiza.â€
Haruna yanavuze ko ku bakinnyi bagenzi, kuba umukino ari umwe mu izca kuri televiziyo zikomeye ku Isi ngo ushobora kuzabahindurira ubuzima, ngo niyo mpamvu bagiye kwitanga uko bishoboka.
Abakinnyi 18 bahagutse mu Rwanda bagiye muri Ghana ni:
Abazamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sport) & Marcel Nzarora (Police Fc).
Ba myugariro: Rusheshangoga Michel (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Ndayishimiye Celestin (Police FC), Munezero Fiston (Rayon Sports), Rugwiro Herve (APR FC), Usengimana Faustin (APR FC) na Manzi Thierry (Rayon Sports).
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptista (Azam FC/Tanzania), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Ally (Mukura VS), Niyonzima Haruna (Young Africans), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjiri (APR FC) na Habyarimana Innocent (APR FC)
Ba rutahizamu: Sugira Ernest (AS Vita/DRCongo) na Jacques Tuyisenge (Gor Mahia/Kenya)
Umukino w’u Rwanda na Ghana uzabera kuri stade Accra Sports Stadium, ejo kuwa gatandatu tariki 3 Nzeri 2016, saa 17:30. Uyu mukino uzaca kuri Super Sports 4.

Rutahizamu wa AS Vita Club Sugira Ernest ari mu bagiye kwigaragariza amahanga i Accra

Ikipe iyobowe na Jimmy Mulisa nk’umutoza mukuru

Uhereye imbere, Herve Rugwiro, Muhadjiri Hakizimana na Ndayishimiye Eric Bakame mbere yo kwinjira mu ndege

Bageze ku kibuga saa 13h25

Bagiye muri Ghana gushaka ishema ry’igihugu

Haruna Niyonzima na bagenzi be ngo bagiye gushaka ishema ry’u Rwanda

Nyuma yo kwitwara neza muri APR FC, Herve Rugwiro ari mu bagiriwe ikizere

Uhereye imbere, Fiston Munezero, Ally Niyonzima, Yannick Mukunzi, Herve Rugwiro, na Muhadjiri Hakizimana barasuzumirwa ibyangombwa mbere yo gufata urugendo

Yannick Mukunzi na bagenzi be biteguye urugendo

Baragera i Accra saa mbiri z’ijoro

Amavubi igera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigai
Comments
0 comments
-
Utuntu n'utundi24 hours ago
Umukobwa yarase umukunzi we ko iyo bari kumwe yumva nta ntare yamukoraho ,nyuma imbwa ije bakizwa n’amaguru.
-
Mu Rwanda12 hours ago
Umwana Samantha ukina filime aherutse kwibaruka yitabye Imana
-
Hanze21 hours ago
Uyu mugabo bamutegeye kurya amagi 50 maze agahabwa akayabo, apfa amaze kurya 42.|Menya icyamwishe
-
Hanze20 hours ago
Amazina ya nyayo y’umugabo Zari yasimbuje Diamond Platnumz arashyize aramenyekanye.
-
Ubuzima4 hours ago
Ibimenyetso simusiga byakwereka ko wamaze kwibasirwa na stress ikabije.