Connect with us

AMAFOTO: Reba uko igitaramo gisoza urugendo rwa PGGSS cyagenze i RUBAVU

Featured

AMAFOTO: Reba uko igitaramo gisoza urugendo rwa PGGSS cyagenze i RUBAVU

Irushanwa rihuza abahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda, Primus Guma Guma Super Star ryabereye mu Mujyi wa Rubavu ahari ubwitabire bukomeye bw’abakunzi ba muzika.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2016 mu Karere ka Rubavu habereye igitaramo gisoza urugendo rw’ibitaramo bizenguruka igihugu bya Roadshow byabereye mu turere dutandukanye.

Igitaramo cya mbere cya Primus Guma Guma Super Star 6 cyabereye mu Mujyi wa Gicumbi kuwa 14 Gicurasi 2016 nyuma bikomereza i Karongi, mu Mujyi wa Kigali, i Ngoma, mu Karere ka Huye na Musanze aho cyaherukaga kubera.

Mu Mujyi wa Rubavu bimenyerewe ko igitaramo kihabera mu bya PGGSS gisozwa n’ubushyuhe bukomeye ndetse n’ubwitabire ku rwego rukomeye. Bitandukanye n’umwaka washize aho wasangaga hari inkundura ikomeye mu bafana buri wese ashyigikira umuhanzi we ngo azegukane irushanwa, kuri iyi nshuro gufana ntibikomeye cyane.

Abafana ibihumbi bitabiriye iki gitaramo cyabereye ku kibuga cya Nengo ukinjira mu Mujyi wa Rubavu aho uba witegeye neza ikiyaga cya Kivu.

Igitaramo kizatangarizwamo umuhanzi wegukanye Primus Guma Guma Super Star 6 kizabera mu Mujyi wa Kigali kuwa 13 Kanama 2016.

UKO IGITARAMO CYAGENZE

- Dj Ira uvukana na Bissosso ni we watangiye ushyushya abafana mu ruvange rw’indirimbo zigezweho haba mu Rwanda, Nigeria, izo muri Amerika n’i Burayi.

Dj Ira mushiki wa Bissosso ni we wavanze imiziki


- MC Anita Pendo na Buryohe bari kubaza abafana umuhanzi uhiga abandi mu icumi bahatanira PGGSS, buri akavuga izina ry’uwo yifuza ko yazahabwa igikombe.

MC Buryohe na Anita Pendo i Rubavu

Abafana bategereje igitaramo n’amatsiko menshi

Igitaramo cyabereye muri metero nke uvuye ku Kiyaga cya Kivu

- Umuraperi Danny Nanone abimburiye abandi kuririmba mu gitaramo cy’i Rubavu, ahereye ku ndirimbo ’Njye Ndarapa’, aherekejwe na Khalfan umwunganira mu majwi.

Danny Nanone muri ‘Njye Ndarapa’

Primus ifasha benshi guhuza urugwiro no kubona ibyishimo


- Umutare Gaby uririmba izituje akurikiyeho mu ndirimbo ’Ntunkangure’ na ’Mesa Kamwe’, abafana bamweretse ko yaje mu irushanwa bamukumbuye. Abazi indirimbo ze bari kumufasha kuzirimba.

Umutare Gaby imbere y’abafana i Rubavu


- Allioni mu ndirimbo ’Pole Pole’ na ’Impinduka’ yiyeretse bwa mbere abafana be mu Karere ka Rubavu ahataniye Primus Guma Guma Super Star. Imyambarire ye yatangariwe ndetse mu bafana wumvaga bazamura amajwi bavuga ko ’ari umukobwa w’umujyi’.

I Rubavu, Young Grace yaserukanye ikanzu idoze nk’ishati ndende

Allioni n’inkumi imubyinira bakata umuziki


- Bruce Melody yinjiye avuga ati ’abafana banjye bose mwitwa Ibitangaza’, abamushyigikiye bakazamura amaboko bamwereka ko bamuri inyuma.

Tonzi na Aimable Twahirwa batanga amanota ku bahanzi

MC Lion Imanzi agiye kumanura akavumbi yifashishije amazi


- Ku nshuro ya mbere Danny Vumbi aririmbiye i Rubavu ari mu itsinda ry’abahatanira PGGSS. Yaririmbye iyitwa ’Ni Danger’ bigaragara ko izwi na benshi muri aka gace asoreza kuri ’Ni Uwacu’.

Danny Vumbi ati ‘Ni uwacu’….yateraga abafana bakamwikiriza

Ni ubwa mbere abaturage b’i Rubavu babonye Danny Vumbi muri PGGSS


- Jules Sentore ageze imbere y’abafana yivuga bya gihanzi asoza avuga ko ’ubuhanzi bwe abukomora kuri Sentore Athanase’. Yaririmbye iyitwa ’Udatsikira’ na ’Ngera’.


- Young Grace yaje gushyigikirwa n’abo mu muryango we. Mu babyinanaga n’abafana harimo nyina umubyara, musaza we umugwa mu ntege n’abandi bo mu muryango bafitanye isano ya hafi.

Young Grace asigaye aririmba yambaye utwenda tugaragaza umukondo

Nyina wa Young Grace hano yagaragezaga kuririmbana n’imfura ye

King Philosophe[ukurikira Young Grace] na nyina


- I Rubavu, MC Tino yerekanye bagenzi be baririmbana muri TBB ndetse avuga amazina ya buri wese kugira ngo abafana babamenye. TBB yaririmbye ’Mbwiza Ukuri’, ’Vuza ingoma’.

M-Izzo na Mico The Best baje muri iki gitaramo

PRIMUS, inzoga iryoshya ibirori


- Christopher mu ndirimbo ’Ndakabya’ na ’Abasitari’, asesekaye imbere y’abafana be i Rubavu. Uyu muhanzi yasubiyemo kenshi ko yasaraye bityo agasaba abafana kumufasha kuririmba.

Abafana bashyigikiye Christopher


- Urban Boyz, itsinda rigaragaje ko rimaze kugira uburambe mu irushanwa. Aba bahanzi berekanye ko bafite imbaraga n’ubushobozi bwo kwegukana igikombe urebeye ku murindi wari mu bafana. Baririmbye abafana bose babafasha kuririmba abandi bagasimbukira hejuru berekana ko ’nta Urban Boyz’ ihiga abandi.

Urban Boyz igihamagarwa ni gutya byari byifashe

Tonzi yahindukiye areba uko byifashe mu bafana bazamuraga ivumbi

Ku gice cy’imbere ni gutya byari byifashe

Nizzo yavuze ko umubare w’abafana babonye i Rubavu umweretse ko bazahabwa igikombe

Safi Madiba muri Till I Die

Bamwe mu bakozi ba Bralirwa bari bakurikiranye igikorwa

Urban Boyz yafashe ifoto y’urwibutso

Source :IGIHE
Photo : Mahoro Laqman credited
Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Meddy ft Nish – Downtown

By July 17, 2019

indirimbo

Izina Ryanjye by Christopher

By July 17, 2019

indirimbo

Ni Forever by Kamichi

By July 5, 2019

indirimbo

Abana babi by Danny Vumbi

By July 5, 2019

Facebook

To Top