in ,

AMAFOTO-Igikorwa Paul Pogba aherutse gukora cyakoze ku mitima ya benshi

Umusore ukinira ikipe ya Manchester United,Paul Pogba,nyuma yo kuva kuyamamariza mu Bushinwa yahise afata indege yihuse ajya mu gihugu cya Colombiya aho yateguraga umukino wo kuzamura inkunga yo gufasha abana b’imfubyi n’abatishoboye.

Muri uwo mukino wamuhuzaga n’ikipe y’umusore Juan Cuadrado bakinanye mw’ikipe ya Juventus,mu mujyi wa Medellin witabiriwe n’abatari bake baje kwirebera uwo musore wa Man Utd nubwo uwabaye umu star w’umukino ari mukuru we Mathias Pogba usanzwe ukinira ikipe ya Sparta Rotterdam waje gutsinda ibitego 2.

Paul Pogba na mukuru we Mathias

Uwo mukino warangiye ikipe ya Pogba itsinze iya Cuadrado 6-3 aho umuzamu wa Arsenal Ospina yatsinzwe ibitego 6 byose akinira ikipe ya Cuadrado.Abandi bakinnyi bakomeye bari bahari ni Carlos Bacca,Zuniga na Zapata bose bakinira Colombiya.

Juan Cuadrado na Zuniga babyina

Muri uwo mukino Pogba yatangije Pogba Foundation izajya ifasha abana batishoboye n’impfubyi mu kwiyubakira ejo hazaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere agahigo Cristiano Ronaldo ari hafi yo gushyiraho agahita aba bidasubirwaho umukinnyi w’ibihe byose

Ba uwa mbere kureba ifoto ya Elan, umwana w’umuhungu umugore wa Tom Close yibarutse