in ,

Amafoto atangaje ya bamwe mu bahanzi nyarwanda utabonye mu myaka 8 ishize

Hashize imyaka umunani Ikirezi Group gitangiye gutanga ibihembo ku baririmbyi bitwaye neza kurusha abandi mu Rwanda, bizwi nka Salax Awards.

JPEG - 77.1 kb
Uhereye ibumoso: K8 Kavuyo, Riderman na Tom Close ubwo bitabiraga Salax Awards ya mbere yabaye muri 2009

Ibihembo bya mbere bya Salax Awards byatanzwe mu kwezi kwa Werurwe 2009, mu birori byabereye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda, i Butare mu Karere ka Huye.

Icyo gihe byatangiye mu masaha y’umugoroba maze abantu barenga ibintu bitatu buzura inzu y’imyidagaduro y’iyo kaminuza izwi ku izina rya Grand Auditorium.

Bamwe bicaye abandi bahagaze kubera kubura ibyicaro, bose bari bafite amatsiko yo kureba bwa mbere abahanzi bahabwa ibyo bihembo byari bishyigikiwe na Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC).

Nubwo ibyo bihembo byari byatangiwe mu Ntara y’Amajyepfo, ntibyabujije ko abahanzi baba mu Mujyi wa Kigali, bakora urugendo rw’ibirometero birenga 130 bajya i Huye gufata ibihembo byabo no gususurutsa abafana bari babategereje.

JPEG - 74.6 kb
Uhereye ibumoso: Umuririmbyi The Ben, Mani Martin n’umunyamideri Dady de Maximo nabo bari bitabiriye Salax Awards 2009

Gusa ariko nubwo bimaze imyaka umunani bitangiye, hamaze gutangwa ibihembo inshuro esheshatu gusa. Bivuze ko hari imyaka ibiri ibi bihembo bitatanzwe harimo uyu mwaka wa 2017 n’ushize wa 2016.

Ku bataragize amahirwe yo kwinjira muri ibyo birori bigitangira muri 2009, n’abatibuka uko byari bimeze, reka tubasubize muri Grand Auditorium mwihere ijisho, murebe n’imyambarire yari igezweho icyo gihe.

JPEG - 56.7 kb
Bamwe mu bari bagize itsinda ry’abaririmbyi rya Just Family nabo ntibahatanzwe. Ibumoso ku ruhande hari umuraperi Lil G yambaye ikoti ry’umukara
JPEG - 66.9 kb
Miss Jojo wari umwe mu baririmbyi bagezweho icyo gihe nawe yari yitabiriye Salax Awards muri 2009
JPEG - 106.4 kb
Abakunzi b’umuziki barenga 3000 bari buzuye Grand Auditorium bareba abaririmbyi bakunda bahabwa ibihembo

JPEG - 106.3 kb
Bamwe mu bari bagize itsinda ry’abaririmbyi ryitwa “Abakimaze” barimo nyakwigendera Dr Jack na Faruk Dinho ntibahatanzwe.
JPEG - 85.8 kb
Ibirori bya Salax Awards muri 2009 byari byitabiriwe n’abantu batandukanye. Iyi foto irabigaragaza
JPEG - 66.2 kb
Mike Karangwa n’umuririmbyi Liza Kamikazi (uwa kabiri uturutse iburyo) kuri red carpet mbere yuko ibirori bya Salax Awards yo mu 2009 bitangira
JPEG - 95.3 kb
Ibyo ni ibihembo abaririmbyi bitwaye neza kurusha muri 2008 bahembwe
JPEG - 90.2 kb
Uyu yari arimo abireba abigenzura neza
JPEG - 52.3 kb
Miss Jojo yataramiye abitabiriye ibyo birori yambaye gutya
JPEG - 69.5 kb
Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou (ku ruhande ibumoso) na DMS (hagati) nabo bari bahari
JPEG - 79.2 kb
Umuraperi K8 Kavuyo yari ahari akurikirana ibirori neza
JPEG - 97.8 kb
Miss Shanel yari ahari bigaragara ko yishimye
JPEG - 83.7 kb
Ba Nyampinga nabo bari babukereye
JPEG - 66.5 kb
Nyakwigendera Dr Jack, wabanje gukora mu nzu itunganya umuziki ya Ubuntu Studio akaza kujya muri Maurix Music Studio nawe yari ari muri ibyo birori
JPEG - 78.8 kb
Rafiki “Coga Style” yari ahari
JPEG - 72.7 kb
Riderman niwe wegukanye igihembo cy’umuririmbyi mwiza wa Hip Hop muri Salax Awards yabaye muri 2009
JPEG - 28.2 kb
Mani Martin nawe yegukukanye igihembo
JPEG - 122.4 kb
The Ben avuga ijambo nyuma yo guhabwa igihembo muri Salax Awards yabaye muri 2009
JPEG - 72.9 kb
Tonzi yishimiye cyane igihembo yahawe
JPEG - 44.7 kb
Iyi foto ya Liza irivugira
JPEG - 50 kb
Uwari Minisitiri w’umuco na Siporo muri icyo gihe, Habineza Joseph yari yaje gushyigikira Salax Awards yo muri 2009
JPEG - 90.7 kb
Ibyishimo byari byose muri Salax Awards yabaye muri 2009
JPEG - 95.3 kb
Iyi foto nayo irivugira
JPEG - 99 kb
Bamwe mu batangije Salax Awards. Uhereye ibumoso: Emma Claudine, Cynthia Rupari, Kalisa Etienne, Rutayomba D. Tsuki, Mike Karangwa na Ally Soudy

 

Source:K2D

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Ikipe ya Fc Barcelona ikaba ishaka kugura umukinnyi w’imyaka 16 w’umunyarwanda

Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye