in ,

Amafaranga umukinnyi Neymar Jr yaguzwe akomeje kwiyongera umusubirizo(Impamvu)

Nyuma yo guca agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere wahenze mu mateka y’umupira w’amaguru, umunya Brasil Neymar Jr dos Santos watanzweho Miliyoni 222 z’amayero, kurubu aya mafaranga akaba agiye kwiyongera kuberako n’ikipe yareze uyu musore iba igomba kugira icyo ibonaho ku mafaranga yaguzwe umukinnyi wabo birereye kuko byatangajwe n’umuyobozi w’ikipe ya Santos aho Neymar yakurikiye. Nasser Neymar (Reuters)

Nkuko tubikesha ikinyamakuru UOL esporte cyo muri Brasil cyaganiriye n’umuyobozi wa Santos Modesto Roma Jr, uyu mugabo yagize ati:”Nous avons reçu un mail d’excuses pour l’attente, arguant qu’ils avaient beaucoup de choses à régler, mais ils étaient en train de provisionner le paiement. Ce sont des gens très sérieux, ils ne sont pas dans le football pour s’amuser.” 

Mu kinyarwanda yagize ati:”Twabonye ubutumwa bw’ikipe ya PSG budusaba gutegereza ho gato mu gihe bakishyura ikipe ya Fc Barcelona, kandi batwemereye ko n’ubwishyu bwacu buri mugukorwa. N’abantu bo kwizera kuko bazi icyo bashaka mu mupira w’amaguru.”

Ikipe ya PSG ikaba isabwa gutanga Miliyoni 9 z’amayero zinyongera ku mafaranga yaguze Neymar ikayaha ikipe ya Santos uyu mukinnyi yakuriyemo. Byose hamwe bikaba bivuze ko uyu mukinnyi yaguzwe Miliyoni zisaga 231 z’amayero.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Manchester United igiye kuriza amarira menshi ikipe ya Arsenal n’abafana bayo(Iyumvire)

Selena Williams yashyize atangaza izina ry’umwana aherutse kwibaruka nyuma y’igihe arihishahisha