in

Amabanga yagufasha kwizerwa bikomeye n’umukunzi wawe.

Closeup of couple making heart shape with hands

 

Gukunda ni byiza kandi ntawe iyi nzira utayinyuramo. Gusa kumenya kwerekana urukundo ubwabyo ni ikintu kidakorwa kimwe kuko usanga ubumenyi tubifeho butandukanye.

Urukundo ni kimwe mu bintu bishimisha hagati y’ababana kuko aribyo byishimo bya mbere bigeza umuntu ku iterambere. Ibi bisaba uruhare rwa buri wese kandi akumva ko gukunda umuntu uba ufite n’inshingano zo kubimwereka.

Akenshi rero tugomba kumenya ngo uwo ukunda ubimwereka gute? Ese ni ibihe bishobora kubangamirana hagati y’abakundana ? Ese niba hari ibitagenda mugomba kubikemura mute?

Abahanga mu bijyanye n’imibereho y’imibanire mu ngo bashyize hanze ubushakashatsi hagati y’imibanire hagati y’abantu bakundana ndetse banashyira hanze ibintu bigera ku icumi byagufasha gukomeza kuhira no kubagarira urukundo.

  1. Ubuzima bw’abakundana bugomba kuba ari ibanga: Birabujijwe gushyira urukundo rwanyu ku karubanda kuko uburyo mwishimiranyemo ni ubuzima bwanyu bwite. Iri ni ikosa rikunda gukorwa n’abantu benshi aho ubu bushakashatsi buburira abakunda gushyira amafoto yabo hanze ku mbuga nkoranyambaga y’ubuzima bwabo ko Atari byiza. Babigereranya ko ari nko gutumira isi yose ngo ize yinjire mu rukundo rwanyu.
  2. Kwimenyera uburyo mukemuramo amakimbirane: Abantu bari mu rukundo birabujijwe kwihutira gushyira ikibazo mwagirana hanze mutarakiganiraho ngo mugishakire igisubizo gihamye. Iri ni ikosa kuko hari abirukira mu kugisha inama ibi bikaba bivamo gusenya urukundo rwabo.
  3. Kwiga gutegana amatwi: Iyi ni ingingo ikomeye mu babana bakundanye kuko guha umwanya mugenzi wawe ari ikintu gikomeye. Mutege amatwi wumve ibitekerezo bye, ntumwereke ko urangaye kuko birababaza kandi akenshi ibyo akubwira ni ibintu aba yabanje guha umwanya muri we.
  4. Kugira umwanya wihariye ku bijyanye n’urukundo rwanyu: Iki ni kimwe mu bantu benshi bakunda kwirengagiza cyane cyane abatagira umwanya mu buzima bwabo bitewe n’akazi bakora. Aha ubu bushakashatsi butanga inama ko uyu mwanya hari uruhare rukomeye utanga mu kubaka urukundo kuko akenshi amagambo, inama, kwishimirana, gusangira bibera muri uyu mwanya ari ikintu kidashobora kwibagirana n’igihe habayeho kuba umwe yababaza undi.
  5. Guharanira ukuri: Akenshi mu rukundo iki ni kimwe mu by’ingenzi gisenya urukundo kuko ukuri ni ikintu gikomeye. Birababaza kuba wavumbura ko mugenzi wawe wavumbura ko hari ibintu aguhisha ukaza kubimenya nyuma. Abafite ingeso zo kubeshya bagirwa inama zo gukora imyitozo imwe n’imwe yo kwiga kubwizanya ukuri kuri bagenzi babo kandi igihe habayeho kubeshya ugahita wigarura.
  6. Kugerageza gukora ibintu bishya : Ibi ni kimwe mu bintu bisigara mu mutwe w’abakundana iyo batari kumwe. Gerageza gukora akantu gashya nko kuba mwarebana filme, imyidagaduro, kwicara ahantu hatuje ukagira icyo umubwira,kwigana akaririmbo mukajya mukaririmbana kumwereka ikintu uzi neza ko Atari yabona n’ibindi.
  7. Kuganira uko buri wese abona undi: iki ni kimwe mu bintu binezeza abakundana cyane cyane ab’igitsina gore. Umuco wo gushima ni umuco mwiza kandi wubaka ikizere hagati y’abakundana. Niba hari ikintu mugenzi wawe yakoze neza bimubwire kandi umwereke ko bishimishije kandi niba hari n’ikitagenda kimubwire . Gusa aha batanga inama zo kwirinda gukosorera umuntu mu ruhame.
  8. Kutiha rubanda: Ni ikosa rikomeye hagati y’abakundana kuvuganaho , umwe akaba yanegurira mugenzi we ikitagenda ku wundi. Niba mugenzi wawe yakoze mwegere kandi wirinde gutangaza ingeso ze.
  9. Gukora mu buryo murangwa n’ubufatanye: Iri ni ryo bita iterambere kuko iyo imibereho y’urukundo irimo ikibazo ntabwo mushobora gutera imbere. Mugomba kumvikana ku kintu buri wese yakora kandi kigomba kubagirira akamaro mwembi kuko iyo habayeho kuba umwe yakora icyo yishakiye nta kabuza urukundo rurasenyuka.
  10. Ntuzarambirwe gushimira: Amagambo “ Mbabarira, ndagukunda, urakoze “ ni amagambo aryohera amatwi kandi ashimisha. Ntugahweme na rimwe kuyabwira mugenzi wawe kuko ni amwe mu magambo yubaka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi U20

Amwe mu magambo udakwiye kubwira umukunzi wawe mu gihe murimo gutera akabariro.