Connect with us

Imyidagaduro

Amabanga akomeye ya Clarisse Karasira na Fiancé we yashyizwe ahagaragara

Published

on

Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi Clarisse Karasira yambitswe impeta n’umusore wamenyekanye ku mazina ya Sylvain Dejoie Ifashabayo uyu ndetse akaba ari n’umujyanama we mu bijyanye na muzika ye. Fiancé wa Clarisse Karasira yavuze ko yamukundiye ko ari umuntu w’abantu kandi akagira ubuntu. Yakomeje avuga ko yamusabye ko yamubera umufasha mu buzima buri imbere muri Nyakanga 2019 gusa mu buryo bwihariye yamwambitse impeta mu buryo bwihariye mu cyumweru gishize maze agakomerwa amashyi n’abakunzi b’umuziki wa Clarisse Karasira. Dejoie yavuze ko we na Clarisse bahujwe na Kamaliza mu gitaramo cyo kumwibuka kuva ubwo batangira gupanga iby’ubukwe bwabo buzaba muri uyu mwaka wa 2021.

Ibyo abantu batamenye nuko kuri ubu umuhango wo gufata irembo rya Clarisse Karasira warangiye. Dejoie yavuze kandi ko yatunze numero ya Clarisse Karasira mu mwaka wa 2019. Ikindi kandi abantu batamenye kuri Dejoie na Clarisse Karasira bagombaga kuba barasezeranye imbere y’ amategeko ku ya 15 Mutarama 2021 gusa mu bwiru bwinshi uyu muhango wahise wimurirwa ku ya 22 Mutarama 2021.

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: