Connect with us

imikino

Alvaro Morata yahishuye abakinnyi b’ibihangange bamufashije kuba umukinnyi ukomeye (barebe hano)

Published

on

Nyuma y’aho umukinnyi Alvaro Morata avuye mu ikipe ya Real Madrid aguzwe akayabo ka £58 millioni n’ikipe ya Chelsea ,kuri ubu uyu mukinnyi yatangaje abakinnyi b’ibihangane yagiye yigiraho kuba umukinnyi ukomeye ndetse bamubereye nk’icyitegererezo.

Alvaro Morata akomeje kwitwara neza mu ikipe ya Chelsea.

Ni mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye n’ikinyamakuru Daily Mail, kuwa gatanu w’iki cyumweru turimo gusoza, aho yatangaje ko abantu benshi bakunda kwibaza uburyo atsindamo ibitego, dore ko bivugwa ko Morata akunda gutsinda ibitego by’umutwe.Aha Alvaro Morata yatangaje ko yaba atsindisha umutwe , igituza cyangwa ivi ko byose batagakwiye kubyibazaho, kuko ngo igitego cyose aba ari igitego ,gusa yongeraho ko abakinnyi yigiyeho byinshi mu buryo bwo gutsinda ibitego ari Cristiano Ronaldo na Fernando Llorente kandi ko bamufashije kuba umukinnyi mwiza, ndetse kuri ubu ukomeje gufasha ikipe ya Chelsea ku buryo bukomeye. Yagize ati:”Niba muri buri mukino nsinze igitego n’umutwe nta kibazo mbibonamo, sinitaye ko ndi butsindishe ivi, cyangwa igituza cyanjye kuko igitego cyose ni igitego.Muri Real Madrid, nigiye gutera umutwe kuri Cristiano Ronaldo ,namwe mujya mubona ukuntu azamuka mu kirere atera imipira y’umutwe.Biriya byagiye bintera imbaraga cyane kuko Cr7 ni inyamaswa ikomeye.Muri Juventus nabonye uburyo Fernando Llorente ashakisha umwanya ndetse n’uburyo ayobora umutwe we, nkunda gukoresha umubiri cyane.”

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar