in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Alphonse

Amazina

Alphonse ni izina rikomoka mu Kidage gishaje (old gemerman) ku izina Adulfuns risobanura ukomoka mu muryango wubashywe (noble).

Bimwe mu biranga ba Alphonse

Alphonse ni umuntu w’intyoza,ukerebutse mu mivugire mu mikorere, usabana, kandi ufungukira buri wese bakaganira.

Uzasanga kenshi ari umuririmbyi, avuga imivugo, aba ashaka kugaragara cyane kurenza abandi bari kumwe na we.

Alphonse ni umuhanga kandi w’indacyemwa mu myitwarire, ibyo agiyemo byose biramuhira.

Akunda ibintu bikozwe neza, bifite isuku kandi byitondewe.Alphonse arakundwa cyane bitewe n’ukuntu yitangira akazi kandi akarangwa no kugira ubuntu.

Akunda byihuse ariko ni na ko akomereka vuba iyo urukundo rutamuhiriye.

Ni umunyamwete ushoboye akazi kandi uzi no gutera umwete abo bari kumwe, 
Akunda gutanga amakuru, gusetsa, aba yishimye kuko ubuzima bwose abufata nk’ubworoshye, nta byacitse iba muri we.

Nubwo ari umuntu ushimwa, Alphonse ashobora kugwa mu mutego wo kutabasha gutsinda ibigerazo igihe ashyizweho igitutu cyangwa atewe ubwoba.

Akora ibintu bituma ahura n’abantu benshi nko kumenyekanisha ibicuruzwa (marketing), kuririmba, kuyobora, guca imanza n’ibindi.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Arthur

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Blaise