Imyidagaduro
Allioni “Ntabwo nkundana na Washington kuko ni umugabo wubatse”

Allioni umwe mu bakobwa bigaragaza muri iyi minsi mu bitaramo bya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro ya 6 (PGGSS6) byagiye bivugwa yaba akundana na Washington, wo muri Uganda, uyu munsi arasobanura uburyo bamenyanye.
Allioni avuga ko yahuye na Washington mu mwaka wa 2013 aribwo yanamukoreye indirimbo ya mbere.
Nyuma y’uko aba bombi bahuye havuzwe amagambo atari make ko Washington na Allioni baba bakundana.
Izuba Rirashe: Wahuye na Washington gute?
Allioni:Mpura na Washington bwa mbere twahujwe n’inshuti ya mukuru wanjye.
I R: Hari amagambo yigeze kuvugwa ko waba ukundana na Washington? Ese byabayeho cyangwa ni amagambo?
Allioni:Ntabwo nigeze nkundana na Washington kuko ni umugabo wubatse, ufite urugo, umugabo uzi ibyo akora, n’umuproducer mwiza, ukunda muzika unshyigikiye Allioni kurusha abandi.
I R: Ushingira kuki uvuga ko agushyigikiye kurusha abandi?
Allioni: Ni umuntu wandeze muri muzika, azi aho ngira intege nke, aho ngira imbaraga, yishimira iterambere ryanjye.
Ni muri urwo rwego avuga ko Washington ari mu bantu bishimira ibikorwa bye ati “umusaruro yanshakagaho utangiye kugaragara.â€
Washington ni we wakoze indirimbo ya Allioni yitwa “Impunduka†yanakunzwe n’abantu batandukanye.
Zimwe mu ndirimbo za Allioni ni Pole Pole, Impinduka, Uramfite, Ni uwanjye n’izindi.
SRC: Izubarirashe
-
Imyidagaduro24 hours ago
Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.
-
imikino21 hours ago
Amavubi yari yishyize mu mazi abira kubera umunyamakuru wa RBA
-
imikino10 hours ago
Mutsinzi Ange Jimmy yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga
-
Imyidagaduro8 hours ago
URUKUNDO RURASHONGA:Bijoux wo muri Bamenya uherutse kwambikwa impeta yamaze guhindura Fiancé (VIDEO)
-
inyigisho5 hours ago
Nujya gusezera uwo ukunda ujye umuha ukuboko kw’ibumoso| dore impamvu
-
imikino23 hours ago
Isi yose ikomeye amashyi ikipe y’U Rwanda Amavubi nyuma yo kunganya n’ikipe ya Maroc
-
Imyidagaduro22 hours ago
Miss Naomie yatanze igisubizo gisekeje abajijwe akazi k’ikitegererezo kuri we
-
inyigisho7 hours ago
Uretse amabuno y’abakobwa b’i Kigali, dore ibindi bintu bisigaye bituma abagabo baca inyuma abagore babo