in

Aline Gahongayire mu inzozi zo kuba umurinzi wa Madame wa Perezida

Mu kiganiro Boda to Boda kuri KT Radio cyabaye tariki 06 Gashyantare 2019, Aline Gahongayire yavuze ko yigishijwe kuririmba na nyirakuru, anahishura ko kuririmba biri mu byo akunda, ariko ngo kwamamara byaramugwiririye kuko we yumvaga azaririmba mu rusengero ubundi akibera umurinzi wa wa Madame wa Perezida wa Repubulika.

Aline Gahongayire ati “Nari mfite inzozi zo kuzaba umurinzi wa Madame wa Perezida. Yego, mu buryo nabitekerezagamo nari kuzamucungira umutekano, n’ijisho nakuramo amadarubindi nkumva ko ibyaha ufite uhita ubisiga aho. Izo nizo zari inzozi zanjye ariko nyine Imana yancishije izindi nzira.

Akomeza agira ati “Nakuze nisanga naramaze kuba undi muntu, ariko atari wa muntu mu by’ukuri nkunda. No ku ishuri numvaga najya mu myitozo, nkumva naterura ibyuma, nkumva nyine ngomba kuzaba ushinzwe umutekano wa Madame w’Umukuru w’Igihugu.”

Gahongayire yongeye ho ko n’ubu ari umuhamagaro yiyumvamo, ngo mu miterere ye ntagira igihunga n’ubwoba ahubwo ahora yumva ko yarinda bagenzi be, yababera urukuta ntibagerweho n’ikibi mbere ye.

Yagize ati “Nateruraga ibyuma nkanikoresha imyitozo yenda gukomera nkazajya numva ako akazi nakinjiyemo. Narabirotaga, nkirirwa mbitekereza, numvaga nzaba mfite ijisho rikaze ku buryo ninzajya nkuramo amadarubindi nkakureba uzajya uhita umenya icyo gukora.”

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutima by Yverry

Ihere ijisho ubwiza bw’umunyamideli waguriye Mwiseneza Josiane imodoka