Connect with us

Imyidagaduro

Album Ya Danny Vumbi iteje impagarara !!!

Published

on

 

Umuhanzi Danny Vumbi yamenyesheje abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange ko uwifuza kugura Album ye “Inkuru Nziza” mbere y’uko ayimurika yishyura ibihumbi 100 Frw.

Yabitangaje ku gicamunsi cy’uyu wa Kabiri, avuga ko yitegura gukora igitaramo cyo kumurika Album ye ya Gatatu ku wa 17 Nyakanga 2020 ariko ko abantu baba bayigura ku bihumbi 100 Frw mbere y’uko isohoka ku mugaragaro.

Iyi Album ya Danny Vumbi iriho indirimbo 12: ‘Sezera’, ‘Ni amakosa’, ‘Umugozi’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Yibare’, ‘Babahe’, ‘Abana babi’, ‘Urukundo rwa mbere’. ‘Byakaze’ yakoranye na Riderman, ‘Ijana ku ijana’ yakoranye na Ben Kayiranga, ‘Kabiri’, ‘Byose’ na ‘Inenge’.

Igiciro cy’iyi Album cyakuruye impaka kubuga ngoranya mbaga cyane cyane urwa Twitter bamwe babaza niba koko ibihumbi 100 bivugwa ko ari iby’amanyarwanda, amashilingi cyangwa se amanya-Zimbabwe.

Uwitwa Nihitiraga yagize ati “Ku bihumbi 100 byanje nizere ko bari buyimpane na Sub woofer, Bluetooth Speaker, Rwanda rw’ejo digital copy ndetse n’aho gushyira CD.”

Ukoresha izina rya Bizimana Viateur ati “Bayimpana na sound system?” naho ‘Kanda Akanyenyeri’ ati “Mu bihumbi 100 muraduhana na Vinyl Disk na Player yayo ariko? Dufite Application dukoresha twumva umuziki byarakemutse.”

Uwitwa ‘Urinde Wiyemera’ we yavuze ko ibihumbi 100 Frw ari byinshi ahubwo ko yakoresha 500 Frw akagura 2GB akazimanura (Download) kuri Youtube.

Uwiyise ‘Incakura’ we yavuze ko iyi Album atayitangaho ibihumbi 100 Frw kuko atayigereka ku bishyimbo ngo ayirye.

Uwitwa Murenzi Gakwaya yavuze ko hakwiye kuba ikipe yiga neza uko iyi Album izagurishwa Danny Vumbi agashyigikirwa “Ku bw’uruhare yagize mu muziki Nyarwanda guhera muri The Brothers kugeza ku ndirimbo ze bwite n’izo yandikiye uruhuri rw’abandi bahanzi harimo n’itsinda yahozemo.”

Yanavuze ko kugira ngo iyi Album igure ibihumbi 100 ikwiye kuzaba ipfunyitse mu buryo bwihariye kandi inafitemo ubutumwa bwihariye.

Gakwaya yavuze kandi ko abahanzi bahitamo uburyo bwiza bwo kumurika Album mu rwego rwo kugira ngo abantu bamushyigikire mu rugendo rwe rw’umuziki.

Niyonzima Patrick Rusizi avuga ko nakenera kumva indirimbo za Danny Vumbi azajya kuri Youtube kuko ngo ibihumbi 100 yabikoramo umushinga wakungukira umuryango we.

Uwitwa Ndiwi#Kigali yavuze ko iyi Album ihenda kurusha inkoko ya Shaddy Boo.

Danny Vumbi yavuze ko nyuma y’itariki 17 Nyakanga 2020, iyi Album izaba iri ku biciro bisanzwe. Yashimye abamaze kuyigura avuga ko ari inkunga ikomeye bamuteye.

Uyu muhanzi azakora igitaramo cyo kumurika Album ashyigikiwe na Bruce Melodie, Uncle Austin, Marina, umuraperi Fireman ndetse na Mico the Best bahuriye muri Kikac Music.

album ya danny vumbi igura 100 frw

album ya danny vumbi igura 100 frw

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!