in

Akumiro:Myugariro ukomeye mu Bwongereza arashinjwa gukanda ubugabo bwa mugenzi we bari mu kibuga.

Myugariro witwa Darnell Fisher w’ikipe ya Preston North End ari gukurikiranwa na FA nyuma yo gukanda udusabo tw’intanga twa mugenzi we ukinira Sheffield Wednesday witwa Callum Paterson.

Uyu myugariro yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo kugaragara ku mashusho inshuro 2 zose ari gukanda utu dusabo twa mugenzi we bari bahanganye.

Ubwo aba bombi bari bahanganiye mu rubuga rw’amahina hagiye guterwa koloneri,Darnell Fisher yegereye rutahizamu Paterson amufata ubugabo arabukanda.

Uyu rutahizamu yatunguwe nibyo mugenzi we yarimo kumukorera niko kumwiyaka ndetse agerageza kureba niba hari abandi babibonye.

Umutoza Tony Pulis utoza Sheffield Wednesday yagize ati “Ntabyo nabonye ariko ndabizi neza ko kubera imbuga nkoranyambaga,uriya mukinnyi ari mu mazi abira niba yabikoze.”

Ibi bibaye nyuma y’aho mu minsi ishize umukinnyi wa Rugby w’Umwongereza yahagaritswe ibyumweru 10 azira gukurura ubugabo bwa mugenzi we bari bahanganye.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu mabanga umugore wese agomba kuba azi mu gutera akabariro.

Sobanukirwa ibyiza n’akamaro ko gusenga utari uzi.