in ,

Akumiro: Umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Fc Barcelona yakoze igikorwa kigayitse

Arda Turan Messi and Suarez

Mu gihe imikino yo kumugabane w’iburayi yasojwe, abakinnyi batandukanye bahamagawe mu makipe yabo y’ibihugu mu rwego rwo gukina imikino imwe n’imwe ya gicuti, ndetse bamwe bakazanakina imikino ya Confederation, gusa umwe mu bakinnyi bakomeye w’ikipe ya Fc Barcelona yakoze igikorwa kigayitse cyane gishobora no kuzamuviramo ibihano bidasanzwe.

Image result for Arda Turan Messi Neymar and suarez

Umunya Turukiya Arda Turan nyuma yo gukina umukino wa gicuti n’ikipe ya FYR Macedonia bakanganye ubusa kubusa, ubwo umunyamakuru yamubazaga uko umukino wamugendekeye ndetse akanamuhata ibibazo bitandukanye ku kazoza ke mu ikipe ya Fc Barcelona, uyu musore w’imyaka 30 kwihangana byamunaniye ahita akubita uwo munyamakuru urushyi anamufata mu ijosi aramuniga amusiga hasi aho ngaho yigira mu rwambaro abantu bose bari bahahagaze barumirwa. Gusa uyu musore kurubu akaba yanze kugira icyo atangaza kuri icyo gikorwa cy’ubunyamaswa yakoze, ndetse n’akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu  cy’iwabo kakaba ntacyo karatangaza. Gusa imyitwarire nkiyi mu busanzwe irahanirwa bikomeye. Tukaba dutegereje kureba ibihano uyu musore azahabwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ihere ijisho amafoto meza cyane agaragaza uburanga bwa Miss USA 2017

Amaburakindi by Fireman