in ,

Akumiro: Ikipe ya Chelsea yibwe umukinnyi ukomeye ku buryo butunguranye

Conte angry

Ikipe ya Chelsea Fc nyuma yo kongera guhura kw’abakinnyi kugirango bitegura imikino ya Pre-season ndetse barebe nizindi mbaraga bakongera kugirango umwaka utaha uzagende neza, kurubu imaze gutakaza abakinnyi batatu mubo yari ifite aribo Asmir Begovic umunyezamu wagiye muri AFC Bournemouth, Cristian Atsu wagiye muri  Newcasttle United yazamutse ndetse na Bertrand Traore wagiye muri Lyon, gusa kurubu inkuru izindukiye mu bitangazamakuru byo mu bwongereza iravuga ko iyi kipe itakaje undi yugariro wagaragaje akazoza gusa umutoza mushya Antonio Conte akaba ataramuhaye amahirwe yo kumwiyereka.

Nathan Ake

Amakuru azindukiye ku rukuta rwa Twitter rw’ikipe ya AFC Bournemouth nuko iyi kipe yamaze gusinyisha Nathan Ake kuburyo bwa burundu, akaba ariwe mukinnyi wa mbere iguze amafaranga menshi aho bamuguze Miliyoni 25 z’amapound. Uyu muholandi w’imyaka 22 akaba ataragize amahirwe yo gukina imikino myinshi nyuma yuko nubundi yari yaravuye muri iyi kipe imuguze nk’intizanyo ariko kurubu bakaba bamuguze burundu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isomere amagambo Drake yatangaje amaze kumva ko Rihanna asigaye akundana n’umuherwe ukomeye ku isi

Jay-Z yakoreye agashya abana be b’impanga (isomere)