in ,

Akumiro: Dore ubundi bugambanyi bukomeye Neymar yakoreye ikipe ya Fc Barcelona

Rutahizamu w’ikipe ya PSG umunya Brasil Neymar Jr nyuma yo kuva mu ikipe ya Fc Barcelona afashwe nk’umugambanyi, ubugambanyi bwe ntibwarangiye mu gusesa amasezerano ye n’iyi kipe kuko nkuko tubikesha ikinyamakuru le parisien uyu musore akaba yongeye guca ruhinga nyuma akajya mu matwi ya mwene wabo ushaka kujya muri Fc Barcelona akamubuza gusinya yo. Neymar et Philippe Coutinho (Reuters)

Ikinyamakuru cyo muri Brasil Estadoo nicyo cyatohoje iyi nkuru ko ubwo aba bakinnyi bombi bari kumwe mu ikipe y’igihugu ya Brasil aho bategereje kuzakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi na Equateur na Colombiya, Neymar yegereye mugenzi we Coutinho bafitanye n’ubushuti budasanzwe akamubwira ko naramuka yigumiye muri Liverpool atazigera abyicuza, hubwo ko icyo azicuza ari ukujya muri Fc Barcelona, kuko Neymar ahamya ko muri iriya kipe harimo imiyoborere itari myiza. Ikipe ya Liverpool ikaba yakungukira cyane muri iyi nama Neymar kuko ishobora kugumana umukinnyi wayo Philippe Coutinho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere ifoto y’umuhanzi Yverry yatangaje abantu batari bake

Dore ifoto Cristiano Ronaldo yashyize hanze ikavugisha abatari bake(yirebe hano)