in ,

Akumiro: Dady de Maximo yandagajwe n’umusore wamushinjije ubutinganyi ku karubanda

Ibi nibyo Dady de Maximo yandikiranye n'uwo musore

Muri iyi minsi haharawe ijambo ryavuye kuri Shaddyboo wivugiye ati “Odeur ya Ocean” bitewe no kwibeshya yagize, bisakara ahantu henshi, abantu bamwitirira iyi mvugo ndetse barayimunnyegera. Ibi byatumye Daddy de Maximo icyamamare nyarwanda mu kumurika imideri ashaka gusabira imbabazi ShaddyBoo.

daddy de Maximo

Ubwo yandikaga ku rubuga rwe rwa facebook amagambo asaba abanyarwanda kurekera aho kwiha uyu munyarwandakazi ShaddyBoo, Daddy de Maximo yadukiriwe n’abatarishimiye uko avugiye uyu mukobwa ari naho havuye umusore ukoresha amazina ya Ndekezi Johnson Kaya, abwira Daddy de Maximo amagambo akomeye amushinja kuba umutinganyi n’ibindi byinshi.

Daddy de Maximo nawe akibona inyandiko y’uyu musore yamwandikiye amagambo menshi yuzuyemo kwibutsa uyu musore (Ndekezi Johnson Kaya) ko ariwe mutinganyi,aha Daddy de Maximo yeruye ko uyu musore ahisemo kumutukira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko amwandikiye amutereta undi akabitera utwatsi. Daddy de Maximo yasabye uyu musore kutamutuka amuziza ko ibyo yamwifuzagaho bitakunze ahubwo amusaba kubahana.

Ibi nibyo Dady de Maximo yandikiranye n’uwo musore

Source: inyarwanda.com

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore yibye amacupa 18 y’inzoga ayahisha mu myenda yari yambaye (amafoto+video)

Mbere gato yuko isoko ry’abakinnyi rifunga ikipe ya Chelsea ikaba iri mu nzira zo kugura umukinnyi wa Bayern Munich