in

“AKENEYE UMWANYA KUGIRA AMENYERE PREMIER LEAGUE,” LAUREN

 

 

 

 

 

 

 

 

Ikipe ya Arsenal imaze gutsinda imikino ibiri yikurikiranya muri Premier League nyuma yo kugira intangiriro za season mbi aho yatakaje imikino itatu ibanza ku makipe ariyo Brentford izamutse ivuye mu kiciro cya kabiri uyu mwaka, Chelsea yatwaye UEFA Champions league ndetse yandagazwa bikomeye na Manchester City itsindwa ibitego 5-0.

Ku musozo w’igura ni igurisha I Burayi ikipe ya Arsenal yaguze myugariro wa Bologna w’umuyapani Takehiro Tomiyasu byatunguranye kuko ntago yari yigeze avugwa mubo ikipe ya Arsenal yaba yifuza kubashobora gusimbura Hector Belllerin werekeje mu ikipe ya Real Betis yo mu gihugu cya Espane ku ntizanyo. Uyu myugariro umaze kugararagara muri iyo mikino yombi statistics zigaragaza ko ari kwitwara neza cyane.

Nkuko Lauren; myugariro wigeze guca mu ikipe ya Arsenal abivuga uyu myugariro w’imyaka 22 amaze kwisanga muri iyo kipe gusa yasabye abafana ba Arsenal kwihanganira uyu mukinnyi nubwo ari kwitwara neza kugira abanze amenyere Premier League. Mu kiganiro na BonusFinder, Lauren yagize ati “Ndizera ndashidikanya ko amaze kugira intangiriro nziza mu ikipe ya Arsenal, afite touche nziza kuri ballon ndetse habuze gato ngo atsinde  igitego ku mukino wa Norwich.”

(Ifoto ya Ryan Pierse/Getty Images)

“Ndatekereza ko ari  inyongera nziza ku bwugarizi bwa Arsenal gusa tugomba kumwihanganira kuko nibwo akigera mu ikipe ya Arsenal  bityo rero akeneye igihe.” Yakomeje agira ati ”Premier league ntago iba yoroshye kugira uhite uyimenyera rero bigomba kumutwara igihe kugira amenyere umuco, ikipe ndetse na system nshya  ari gukoreramo. Iyo umurebye ubona ko nta gihunga afite ndetse ubona ko inshingano zo gukina nka myugariro wo ku mpande abyumva ndetse abishoboye  gusa akeneye igihe kugira agere ku rwego twese tumwifuzaho.”

 

Lauren yagarutse kandi ku guhatana ku myanya itandukanye muri iyi kipe ya Arsenal aho yagarutse ku ruhande rw’ubwugarizi ku ruhande rw’iburyo. Nyuma yigenda rya Bellerin, ubu umutoza wa Arsenal Mikel Arteta afite amahitamo kuri uwo mwanya aho afite abakinnyi Ainsley Maitland Niles, Callum Chambers, Cedric Soares ndetse na Tomiyasu.

(Ifoto ya  Stuart MacFarlane/Arsenal FC  Getty Images)

Arsenal iragaruka mu kibuga uyu munsi aho iri bukine ni ikipe ya AFC Wimbledon mu irushanwa rya Carabao Cup mbere y’umukino bazakina na Tottenham ku cyumweru.

 

 

 

 

 

 

 

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru ibabaje: Impanuka ikomeye yabereye mu Kivu abantu bitaba Imana

Umunsi Kimenyi Yves atazigera yibagirwa mu buzima bwe