in

Akamaro ushobora kuba utazi ko gukoresha ibishishwa by’indimu.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abongereza kivuga ku byerekeye imiti, cyatangaje ko amavuta aboneka mu gishishwa cy’indimu afite ubushobozi bukomeye bwo kwica mikorobe. Aya mavuta afite ubushobozi bwo kwica imiyege, bagiteri na virusi. Ibi bivuze afasha mu kurwanya ibicurane, ibibazo mu gifu bituruka kuri mikorobe kimwe n’ubundi bwandu bwose buturuka kuri bagiteri.

Birinda bikarwanya diyabete

Ibishishwa by’indimu birimo PolyMethoxylated Flavones (PMF) ubushakashatsi bwerekanye ko bifasha mu kurinda diyabete no gutuma umusemburo wa insulin ukora neza. Ibi bishishwa kandi bigabanya urugero rw’ibinure na cholesterol, bizwiho gutera ibibazo bitandukanye nka diyabete n’umubyibuho ukabije.

Bigabanya igipimo cya cholesterol mu maraso

Ibishishwa by’indimu bifasha mu kurinda ibyago byo kwandura indwara z’umutima. Bimwe mu binyabutabire biboneka mu bishishwa by’indimu bifasha mu kugabanya igipimo cya cholesterol iyo ubishyize mu byo urya byawe.

Bifite ubushobozi bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri

Ibishishwa by’indimu bikungahaye cyane ku birinda n’ibisohora uburozi (antioxidant) mu mubiri bifasha mu kurinda uturemangingo fatizo (DNA) kuba twakwibasirwa na kanseri. Kimwe mu binyabutabire biboneka mu gishishwa cy’indimu, mandarine cg se pamplemousse/grapefruit bigabanya kwangirika k’uturemangingo biturutse ku mirasire.

Bituma igogorwa rigenda neza

Ibishishwa by’indimu bifasha mu igogorwa, bigabanya gutumba n’ibyuka uba wumva mu mara. Ibinyabutabire byitwa limonene biboneka cyane mu gishishwa bifasha mu kugabanya ikirungurira, ifasha kandi mu kugabanya kugaruka kwa aside yo mu gifu, ikongera uburyo amara agenda, bityo ibiryo bikanyura neza mu rwungano ngogozi.

Ibishishwa by’indimu bikoreshwa bite?

  • Ushobora kubikuzaho intoki ku ndimu cg se udukoresho twabigenewe (zester) hamwe n’icyuma.
  • Ufata ibyo bishishwa ukaba wabivanga n’imitobe ugiye kunywa cg yogurt cg ukaba wabyongera kuri salade zitandukanye.

Icyitonderwa:Ni ngombwa gukoresha indimu nzima kandi zahinzwe mu buryo busanzwe. Indimu zihinzwe kijyambere ziba zarakoreshejweho imiti itandukanye ishobora kuba irimo ibindi binyabutabire byakwangiza ubuzima. Niba ufite ikibazo cya kalisiyumu nke mu mubiri, cg utubuye mu mpyiko ni ngombwa kubanza kugisha inama muganga mbere yo kuba wakoresha ibishishwa by’indimu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kibonko yafashe Papa Sava asambana|Umva udukoryo twabo dusekeje.

Ibi bintu abakobwa babikunda kubi ariko batinya kubisaba abakunzi babo.