Connect with us

Ubuzima

Akamaro amazi arimo indimu afitiye umubiri w’umuntu

Published

on

Indimu ni urubuto rw’ingenzi ku buzima. Kenshi ujya ubona abantu banywa amazi arimo indimo bavuga ko ifasha kunanuka, tugiye kurebera hamwe iyindi mimaro aya mazi arimo indimu agira ku mubiri.

Ni iki aya mazi afasha umubiri?

Indimu ubwayo ikungahaye cyane kuri vitamini C na za B nyinshi, ikize ku butare, manyesiyumu, kalisiyumu, fibre na potasiyumu.

Kubera indimu ishobora kwangiza ishinya yawe, ni byiza kutayirya yonyine kenshi. Biba byiza kuyifata ukayishyira mu mazi y’akazuyazi (uretse ko n’andi wayakoresha)

amazi arimo indimu mu itasi

Dore akamaro amazi ari indimu agirira umubiri

  1. Aya mazi aha umubiri wawe ubudahangarwa buhagije, kubera vitamin C irimo ihagije inagufasha kurwanya stress cyane.
  2. Afasha mu igogorwa ry’ibiryo no gusukura urwungano ngogozi. Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw’ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza cyane
  3. Asukura umubiri wawe muri rusange. Niba ushaka gusohora imyanda n’ubundi burozi bwangiza ingingo zawe uyu ni umuti w’ibanze, kuko utera uturemangingo twawe gukora cyane ndetse n’umwijima ugakora neza.
  4. Impumuro nziza mu kanwa. Ku bantu bababara amenyo cg barwaye ishinya aya mazi afasha kubivura ndetse n’abahumura nabi mu kanwa. Nyuma yo kuyanwa ni byiza guhita woza mu kanwa n’umuti w’amenyo
  5. Afasha mu guta ibiro. Ibi nibyo benshi bayaziho, kubera akungahaye kuri fibre bikurinda mu kumva ufite inzara, bikakurinda kurya cyane
  6. Asukura uruhu rukarushaho gucya. Kubera ukuntu asukura amaraso, birushaho no gukesha uruhu rugaragara inyuma. Si ibi gusa akora kuko anarinda iminkanyari. Ku bantu bafite inkovu cg se utundi tuntu tuzanywa n’ubukuru bashobora gusigaho aya mazi bikagabanya kugaragara kwabyo
  7. Arinda kubyimbirwa. Ku bantu banywa aya mazi kenshi, bigabanya acide nyinshi cyane cyane, acide yitwa uric (soma:Urike) mu mubiri, iyi akaba ariyo mvano y’indwara nyinshi.
  8. Aguha imbaraga. Aha umubiri wawe imbaraga, iyo ageze mu gifu. Sibyo gusa kuko anafasha kurwanya kwigunga ndetse no guta umutwe
  9. Arwanya infection zituruka cyane kuri virusi. Amazi y’akazuyazi arimo indimu ni umuti mwiza cyane w’indwara zimwe na zimwe harimo no kubabara no kumva wokera mu muhogo.
  10. Ku bantu bakunda ikawa kuko ibatera imbaraga mu gitondo, amazi arimo indimu ashobora kuyisimbura kandi yo adateye ikibazo ku muvuduko w’amaraso

Ese nanywa angana gute?

  • Ku bantu bari munsi y’ibiro 70; fata ½ cy’indimu ushyire mu kirahure cy’amazi mu gitondo
  • Hejuru y’ibiro 70; fata indimu 1 yose ushyire mu mazi y’akazuyazi

Biba byiza kubinywa, mu gitondo ubyutse.

SOURCE: Umutihealth

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!