in ,

Aka ni akumiro: dore ubutumwa bukarishye umugabo washinjwaga gusambana na Zari yageneye Diamond (reba hano)

Nyuma y’uko hakwirakwiriye amakuru yatangajwe na Diamond Platnumz avuga ko umugore Zari yamuciye inyuma ,ndetse hakaba hari n’ifoto yerekanaga Zari ari mu mazi (aho bogera) hamwe n’umugabo amukorakora, kuri ubu uwo mugaho witwa Edwin Lutaaya yageneye Diamond ubutumwa bukarishye agaragaza ukuri kw’ibyamuvuzweho.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Bongo5 cyo muri Tanzaniya, Ngo Edwin ubusanzwe ni umuvandimwe w’uwahoze ari umugabo wa Zari, Ivan gusa Diamond akaba yarabonye ifoto barimo kogana ndetse ngo akorakora Zari ku kibuno.Ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Diamond akemeza ko Zari yamuciye inyuma.Edwin abinyujije ku bitangazamakuru yatangaje ko ari ibinyoma ndetse ko nta mugambi afite wo guheheta mu rugo rwa Diamond.

Yagize ati:”Reka nkubwire Diamond, nzi neza ko utazi iby’umuco w’Abagande…. Sinshatse kugutuka ndetse yewe sinigeze nifuza gukorakora ikibuno cya Zari, byose wabifashe uko bitagenze. Iriya foto wabonye yafashwe kuriya nta kindi cyabaye nyuma yabyo.Nkurahiye mbikuye ku mutima ko nta mugambi wo kwamamara cyangwa se wo gutereta Zari mfite kuko mu muco wacu ntitubyemerewe. Ndashaka ko byumvikana neza ubu ngubu…Nubaha umuryango wacu ndetse n’umubano wawe na Zari, sinteze kwivanga mu rukundo rwanyu cyangwa se undi wese wo mu muryango ngo aze kubavangira.

Ibi bitangajwe nyuma y’amagambo akarishye Diamond yari yatangaje kuri Zari avuga ko amuca inyuma.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Akumiro: intambara y’ubutita hagati ya T.I na Chris Brown bapfa umugore (iyumvire)

Ubukwe bwa Lionel Messi bwajemo kidobya