in

Aisha yatangaje ko yamaze guha gasopo Gahongayire ku mugabo we ndetse anavuga ku mashusho ya Moses arimo aca ibintu

Umwe mu banyarwenya bagezweho kuri ubu, Aisha yatangaje ko yamaze guha gasopo umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire ngo amuvire ku mugabo yikundiye nubwo nta kimenyetso gihari ko amukunda koko uretse kuba abiteramo urwenya mu biganiro byinshi abantu bakagera ubwo batekereza ko byaba ari ukuri kuko byarenze kubiteramo urwenya.

Aisha yatanze gasopo Kuri Gahongayire nyuma y’uko asigaye amubona yahuje urugwiro na Irene Murindahabi Kandi Aisha amukunda ibi akaba yarabimubwiriye mu gitaramo cya Vestine na Dorcas.

Aisha Kandi mu kiganiro yakoze na kimwe mu bitangazamakuru bikorera ku butaka bw’u Rwanda, yongeye kugaruka ku mashusho y’umusore w’umunyamideri ukomeye ariwe Moses avuga ko kuba yakora ibyo ashatse ari uburenganzira bwe gusa asoza amunenga avuga ko kuba yakora ibyo bakoze bagashyiraho camera bikagera ubwo bisakazwa mu bantu nabyo atari byiza.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugi ugiye gutitira; Perezida wa Kiyovu Sports aje gutitiza umugi n’amakipe arimo Rayon Sports

Rayon Sports yanze kwiruka inyuma ya Apr Fc ni uko ishuka Kiyovu Sports bakatisha iy’amajyepfo