Ubuzima
Agiye yaramaze imyaka 74,dore ibintu utigeze umenya mu buzima bwa Muhammed Ali!

Mu ijoro ryakeye nibwo umukinnyi w’iteramakofi w’ibihe byose Muhammed Ali yavuye ku isi ,aho yarari mu bitaro ,muri Leta ya Arizona,yapfuye azize indwara z’ubuhumekero yatewe n’indwara y’igikatu ya Parkinson ndetse mu minsi mikeya azashyingurwa iwe Louisville, Kentucky.

Ali amaze gukubita Liston
Inkuru ya Muhammed Ali yababaje abenshi ndetse harimo abari bamuzi n’abatari bamuzi,ariko waba umuzi cyangwa utari umuzi ,uyu n’umugabo wo kumenwa na buri wese waba ubishaka cyangwa utabishaka.uyu Muhammed Ali ugiye niwe wavuze ngo “Guruka nk’ikinyugunyugu maze urume nk’uruyuki”
Ku myaka 22,yakubitiye Sonny Liston i Miami ,uyu Sonny yari yarigize kizigenza ndetse ntawamukomaga mu nkokora ,ariko Cassius Clay waje kumenyekana nka  Muhammed Ali  yamukubise mu gihe gito cyane ,maze mu kwezi kwa Gashyantare abatuye Florida baririmba izina rya cassius Clay(ariwe waje kwitwa Muhammed Ali).
kwibwa igare byamuteye kwiga umukino w’iteramakofi,ngo afite imyaka 12 bamwibye akagare ke yakundaga,yahise ajya aho batozaga iteramakofi ngo ikintu cya mbere yize kwari ukurwana gusa,kandi ukurwana ugamije guca intege uwo muhanganye.
Yiswe Cassius Clay,kubera Cassius Marcellus Clay warwanyaga bagashakabuhake muri Amerika y’amajyaruguru,ndetse mbere y’uko ahindura izina akaba Muhammed Ali yabanje kuba Cassius X.ku munsi wakurikiyeho amaze gutsinda Liston,yabwiye itangazamakuru ko yabaye umuyoboke w’idini ya Islam,icyo gihe iruhande rwe hari uwaharaniraga ukwishyira ukizana kwa buri muntu muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika,Malcolm X maze Cassius X avuga ko irindi zina azarihabwa n’uwari umukuru w’idini ya islam Elijah Muhammad,nyuma yaje kurimuha amwita Muhammed ALi.
Muhammedi yahawe imyaka itatu adakina Box,Ubwo intamabra ya Vietnam yabaga mu mwaka w’1967,Muhammed yanze kujya gufasha mu ngabo za Amerika kubw’impamvu z’idini. ibi byatumye yamburwa icyemezo cye cy’iteramakofi ndetse acibwa amande.nyuma mu mwaka w’1970 ,Urukiko rw’ikirenga rwamusubije icyemezo cye agaruka muri ring ,aribwo yatsindaga Jerry Quarry
Ali yarafite amajwi abitse yari yarise “Am the Greatest ” aya n’amajwi yariho ubutumwa buhumuriza kandi bugasubiza intege uwumva yihebye,mu mwaka w’1974,ubwo yarafite imayaka 32 ,yakubise uwari waramwigaranzuye George Foreman.Uwari perezida wa Congo yahamagaje uyu murwano,ubera i Kinshasa,mu kiswe Rumble in the Jungle, Ali yakubise Foreman maze amwambura umudare ,anatwara miliyoni ze 5 z’amadolari,Ali akomeza kuba uwambere mu iteramakofi kuri iyi si.
Umudale wa Olympic yatwaye byavuzwe ko yawutaye mu mugezi,ubwo yararangije amashuli yisumbuye,afite imyaka 18 yagiye i Rome ,aho yakuye umudale w’umukinnyi w’iteramakofi ukiri muto,agarutse mu rugo ,yavuze ko yaje kuwuta mu mugezo wa Ohio kubera umujinya yatewe n’ivangura ruhu yahuraga naryo aho yaratuye.
Comments
0 comments
-
Mu Rwanda24 hours ago
Abantu batunguwe cyane n’amazi yo mu kiyaga cya Burera arimo kuzamuka mu kirere ntagaruke bakeka ko ari imperuka(AMAFOTO)
-
Mu Rwanda2 days ago
«Boss wanjye yambwiye ko ndi MUBI ntakwiriye kugaragara mu mashusho» -Agahinda k’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda.
-
urukundo10 hours ago
Uyu mukobwa yahaye isomo rikomeye umukunzi we yari yasuye akanga kumuha itike imusubiza iwabo|menya ibyakurikiyeho.
-
Izindi nkuru19 hours ago
Ubugabo burenga 7000 bwafatiwe mu Bushinwa buvanwe muri Afurika.
-
Imyidagaduro10 hours ago
Umugabo wa Bahavu Jannet yamukoreye igikorwa kiramubabaza araturika ararira (amashusho)
-
Utuntu n'utundi1 day ago
Urukwavu rwa mbere ku isi mu bunini rwibwe|hashyirwaho akayabo ku muntu uzarugarura.
-
#KWIBUKA272 days ago
Se yahambwe ari muzima – Ubuhamya bukomeye bwa Uwizeyimana Josiane
-
Izindi nkuru20 hours ago
Umupadiri yasezeye ku murimo w’ubusaseredoti kubera urukundo yakunze umukobwa wari umwe mu bakirisitu yari yararagijwe