in ,

Agashya: Urban Boys bagiye gukora igitaramo cyo gusezera Safi Madiba mu busiribateri

Abahanzi bahuriye mu itsinda rya Urban Boys muri iyi minsi ni bamwe mu batanga amakuru menshi. Kuri ubu uhanzwe amaso ni Safi Madiba ugiye gukora ubukwe kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2017. Mbere yuko akora ubukwe rero bagenzi be bateguye ibirori byo kumusezeraho mu busiribateri.

Mu kiganiro Humble G yagiranye n’abanyamakuru yagize ati “Urban Boys ni rimwe mu matsinda akomeye mu Rwanda , tuba twifuza gutaramira abakunzi bacu, iki gitaramo cy’i Rubavu cyahuriranye nuko umuvandimwe azaba ari bukore ubukwe bukeye bwaho bityo ni igihe cyacu cyo kumusezeraho nk’umusiribateri.”

Iki gitaramo cya Urban Boys byitezwe ko kizabera mu mujyi wa Rubavu mu kabyiniro ka Cotton ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2017 aho buri wese uzakitabira azaba asabwa kwishyura ibihumbi bitanu (5000frw) aha aba bahanzi bakazaba basezera kuri Safi Madiba buzacya akora ubukwe na cyane ko n’impapuro z’ubutumire zamaze kugera hanze.

urban boys

Safi Madiba ugiye kuva mu cyiciro cy’abasiribateri byitezwe ko azakora ubukwe tariki 1 Ukwakira 2017 mu birori bizabera ahazwi nka Rebero, uyu muhanzi akazaba asaba anakwa umukunzi we Judithe Niyonizera.

Urban Boyz

Source: inyarwanda

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Modeste

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Morgan