Connect with us

Agashya: Umuziki wa Diamond Platnumz watumye akora ikintu kidasanzwe gikomeje gutangaza benshi.

Featured

Agashya: Umuziki wa Diamond Platnumz watumye akora ikintu kidasanzwe gikomeje gutangaza benshi.

Umuhanzi ukomoka muri Tanzaniya, Naseeb Abdul Juma uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka “Diamond Platnumz” akomeje kugenda yigarurira imitima ya benshi bitewe n’uburyo akoramo umuziki we ,ndetse n’uburyo akomeje kwamamara mu bihugu byinshi ku buryo bwo ku rwego rwo hejuru.Kuri ubu uyu muhanzi akaba aravugwaho gusinyana amasezerano na Kompanyi ikomeye y’Abafaransa.

Nk’uko iyi nkuru tuyikesha ikinyamakuru Bongo 5, ngo ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 10 Nzeri ,ni bwo iyi Kompanyi ikora inzoga zikomeye(liqueur) yitwaLuc Belaire” yo mu Bufaransa yatangaje ko ,igiye gusinyisha amasezerano Diamond Platnumz maze akayibera umunyamuryango, aho azajya abafasha kwamamaza ibicuruzwa byabo.Si ibyo gusa kuko iyi Kompanyi isanzwe irimo umuraperi Rick Ross ,ndetse na we abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram,  akaba yarahaye ikaze umuhanzi Diamond nk’umunyamuryango mushya. Gusa kuri ubu ntiharamenyekana akayabo Diamond azakura muri iyo Kompanyi ariko bitewe n’uburyo iyo Kompanyi ikomeye, benshi bakaba bamubarira ko azayikuramo amamilioni menshi.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Kontrola by Amalon

By August 23, 2019

indirimbo

Uzamvuganire by Naason Dream Boyz

By August 23, 2019

indirimbo

Vazi by The Ben

By August 23, 2019

indirimbo

Ikibazo cyawe by Amag the black

By August 22, 2019

Facebook

To Top