in ,

Agashya: Umuhanzi The Ben yashyize hanze indirimbo ebyiri icyarimwe

Muri iki cyumweru turimo gusoza niho umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben abinyujije kuri posts ze zo kuri instagram yatangaje ko yashyize hanze indirimbo ebyiri arizo Champion na Kami. Uyu muhanzi akaba yaravuze kandi ko izo ndirimbo zombi yazifatanyije n’abandi bahanzi. Yavuze ko Champion yayifatanyije na Pacson, Green P na BullDog naho Kami yayifatanyije na Kid Gaju.

champion
Ibi nibyo umuhanzi The Ben yatangaje abinyujije kuri instagram bijyanye na Champion, indirimbo nshya yakoranye na Pacson, Green P ndetse na BullDog

Umuhanzi The Ben kandi abinyujije kuri Instagram yatangaje ko yashyize ahagaragara indirimbo nshya yakoranye na Kid Gaju yitwa Kami. Iyi ndirimbo ikaba yarasohokanye n’amashusho yayo ku munsi w’ejo.

kamii
Ibi nibyo Umuhanzi The Ben yatangaje bijyanye na Kami, indirimbo nshya yakoranye na Kid Gaju

Uyu muhanzi The Ben, ubu ubarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika aherutse mu Rwanda aho yanakoreye ibitaramo byinshi bitandukanye harimo EAST AFRICAN PARTY 2017, TERA STORI (HUYE na RUBAVU) ndetse n’ibindi yakoreye muri Uganda.

 

theben11
The Ben ubu uherereye muri leta zunze ubumwe za Amerika

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Steven Gerrard yemeye kwongera gukinira ikipe ya Liverpool

Umukunzi wa Miss Balbine Mutoni yagize icyo avuga ku ifoto ye iherutse kujya hagaragara yambaye ubusa