in ,

Agashya: Press One Entertainment yesheje agahigo mu Rwanda

Press One Entertainment ni record label ubu ikoreramo abahanzi Nyarwanda The Ben, Meddy, Priscillah, Emmy, K8 Kavuyo na Adrien Misigaro aba bose bakaba babarizwa muri leta zunze ubumwe za Amerika. Iyi label ikaba ikorera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Iyi label inakoreramo Lick Lick  ari nawe ujya akora amajwi y’indirimbo z’aba bahanzi bavuzwe haruguru ndetse n’abandi. Hakoreramo na Video Producer Cedru uzwi cyane nka Cedric Uwabasinga. Uyu akaba yaramenyekanye cyane ndetse anakundwa cyane na benshi bitewe n’amashusho meza y’indirimbo aherutse gukora nka Ntawamusimbura, Habibi, Ntunsige n’izindi.

Abahanzi bari muri iyi label ya Press One Entertainment nibo baza kw’isonga mu gukundirwa ibihangano  ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko YouTube. Hano twabakusanyirije urutonde rw’indirimbo 7 za mbere z’abahanzi bagize record ya Press One Entertainment zagiye zikundwa n’abatari bake kuri YouTube.

  1. Ku mwanya wa mbere haza indirimbo y’umuhanzi nyarwanda The Ben yitwa Habibi.

Iyi ndirimbo yesheje agahigo ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube mu kurebwa n’abarenga  1,921, 304

 

  1. Ku mwanya wa kabiri haza indirimbo y’umuhanzi Meddy yitwa Nasara.

Iyi ndirimbo nayo yakunzwe na benshi cyane mu mpera z’umwaka wa 2013 ubwo yasohokaga. Amashusho yayo kuri Youtube amaze kurebwa n’abarenze 1, 813, 890

 

  1. Ku mwanya wa gatatu haza indirimbo y’umuhanzi Meddy yitwa Burinde Bucya.

Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane na benshi ku rubuga rwa YouTube aho yarebwe n’abarenga 1, 748, 921

 

  1. Ku mwanya wa kane haza indirimbo y’umuhanzi Meddy afatanyije na Priscillah yitwa Nka paradizo

Iyi ndirimbo nayo yakunzwe na benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri YouTube aho yarebwe n’abarenga 1, 625, 727….. kuva yasohorwa muri Kamena 2015.

 

  1. Ku mwanya wa gatanu haza indirimbo y’umuhanzi nyarwanda The Ben yitwa I’m in Love.

Iyi ndirimbo nayo yarakunzwe cyane kuri YouTube aho imaze kurebwa n’abarenga 1,543, 994

 

  1. Ku mwanya wa gatandatu haza indirimbo yitwa Ntacyo nzaba y’umuhanzi Adrien Misigaro afatanyije na Meddy. Iyi ndirimbo nayo yarakunzwe cyane n’abantu benshi aho yarebwe n’abarenga 1, 366, 319

7. Ku mwanya wa karindwi haza indirimbo y’umuhanzi Meddy afatanyije na Kitoko yitwa Sibyo. Iyi ndirimbo nayo yarebwe n’abatari bake kuri YouTube abenshi bakaba barakunze ukuntu ikoze ndetse n’imibyinire y’abarimo. Amashusho yayo, yakozwe na Video director Cedru, akaba amaze kurebwa n’abarenga 1, 329, 746

 

 

Reba amashusho y’indirimbo nshya ya Gospel yasohowe muri record label ya Press One Entertainment. Iyo ndirimbo yitwa Buri Munsi ni iya Gentil Misigaro na Adrien Misigaro.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Holla
Holla
7 years ago

None hagire uvuga ngo #Meddy ntarenze #The_Ben

Nizzo yaba yaramaze gutandukana n’umukunzi we! Ibimenyetso

NTUCIKWE: Emmy na Priscillah bagiye gushyira hanze indirimbo yabo nshya bise “WABAGA HE”