in ,

AGASHYA :Butera Knowless agiye guhatanira igihembo gikomeye cyane muri Afurika.

Umuhanzikazi Butera Knowless umaze kubaka izina hano mu Rwanda ndetse akaba afite igikombe cya PGGSS,kuri ubu agiye guhagararira u Rwanda ahatana n’ibyamamare bitandukanye muri Afurika mu irushanwa ngarukamwaka ryitwa Nigerian Entertainment Awards (NEA).Ibihembo bikaba  bitangirwa muri USA.

Nk’uko urutonde rugaragara ku rubuga answersAfrica rubyerekana Knowless agiye guhatana n’ibindi byamamare bikomeye nka Victoria Kimani wo muri Kenya ,Vanessa Mdee wo muri Tanzaniya, Efya wo muri Ghana, n’abandi aho bazaba bahatanira kwegukana umwanya w’umuhanzikazi mwiza w’umwaka muri Afurika.Abandi bari muri iri rushanwa hakaba harimo : Diamond Platnumz, Souti soul, Eddy Kendo n’Abandi.Iri rushanwa rikaba rigamije guteza imbere umuziki wo muri Afurika ndetse no kuwongerera ubushobozi.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

KIGALI: Ibanga abakobwa bakoresha kugira bagaragare nk’abafite ibibuno kinini mu mashusho y’indirimbo ryatahuwe

Agashya: Umukinnyi ukomeye wa Manchester United yahawe ubupadiri