in ,

Agashya: Arsenal ihangayikishijwe bidasanzwe n’umukinnyi ukomeye ushobora kuyiteranya n’amakipe menshi (isomere)

Umutoza w’ikipe ya Arsenal, Arsene Wenger akomeje kurwana n’amakipe menshi intambara itoroshye ashaka umukinnyi umaze kubaka izina nyamara akiri ku myaka ye 17 y’amavuko gusa ,witwa Pedro Neto wo mu ikipe ya Braga.

Pedro Neto ashakishwa cyane n’amakipe menshi.

Nk’uko tubikesha Metro ngo uyu musore ari gushakishwa n’amakipe atandukanye gusa ku isonga hari ikipe ya Arsenal na Barcelona ndetse binavugwa ko Jose Mourinho na we ashaka kwinjira muri iyi ntambara.Kuri ubu Arsene Wenger akaba yamaze kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ya Braga aho yatanze £13.1 millioni ariko barayanga kuko uyu mukinnyi Pedro Neto azagurishwa akayabo ka £17.5 millioni.

Pedro Neto ari mu bakinnyi bari munsi y’imyaka 18 bitwaye neza muri Portugali.

Uyu musore w’imyaka 17 y’amavuko akomeje kubaka izina muri Portugal mu ikipe y’abakinnyi bari munsi y’imyaka 18, biravugwa ko Barcelona iri gutegura na yo akandi kayabo k’amapowundi izatanga kuri uyu musore nubwo bitaramenyekana ayo izatanga. Gusa birumvikana ko ikipe izatanga £17.5 millioni ari yo izabasha kumwibikaho.

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Abafana b’ikipe ya Real Madrid bari gutakira ubuyobozi ngo birukane umukinnyi wabo ukomeye

Bikakubera by Marina