Connect with us

Mu Rwanda

Agahinda n’urwibutso Samantha afitiye umwana we uherutse kwitaba Imana

Published

on

Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Ingabire Pascaline uzwi kandi nka Samantha, yandikanye agahinda kadashira agaragaza ishavu yatewe n’urupfu rw’umwana we w’umukobwa wari umaze umunsi umwe n’amasaha 14, avuga ko azahora azirikana ibihe byiza yagiranye nawe akimutwite.

Samantha yabyaye umwana we ku munsi yizihizaho isabukuru. Uyu mwana w’umukobwa wavukiye amezi arindwi yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 17 Mata 2021.

Samantha abinyujije kuri WhatsApp ye avuga ko mu bibi no mu byiza abantu bakwiye guhora bashima Imana, kuko imigambi y’Imana ihora ari myiza ku bwoko bwayo.

Yashimye Imana yamutije umwana we mu gihe cy’umunsi umwe n’amasaha 14. Kuko yanezerewe nk’abandi babyeyi bibarutse mu gihe azirikana ko hari abandi ‘batabasha kubibona’.

Uyu mubyeyi yifurije iruhuko ridashira umwana we yise Saro Thea Maella. Avuga ko azahora amukunda, kandi ko anezezwa n’ibihe bagiranye akimutwite.

Samantha yavuze ko azahora aryoherwa n’umunezero “nagiraga iyo nakumvaga ukina mu nda” n’umunezero yagiraga iyo yabaga ari kumuganiriza ari mu nda ‘utari bunsubize.’

Ingabire Pascaline yavuze ko azabaho iteka anezezwa n’uko uhuje umunsi w’amavuko n’umwana we.

Avuga kandi ko azahora anezezwa n’amasaha make yabashije kubona ubwiza bw’umwana. Ati “Ikiruta byose nzahora nezezwa n’uko nzi neza ko uri heza kuko wagiye ukiri umuziranenge. Uzahora uri Urukundo rwa Mama.”

Umwana wa Samantha azashyingurwa kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021 mu irimbi rya Rusororo.

Saa 10 ni ukujya gufata umubiri (CHUK), saa 10h:30’-11h00’ kujya Rusororo, 11h30’ isengesho, 11h45’ gushyingura, 13h00 gukaraba mu rugo (Kicukiro) naho 13h30 Umukuru w’Umuryango azavuga ijambo.

Umukinnyi wa filime Ingabire Pascaline yavuze ko azahora azirikana ubuzima yabanyemo n’umwana akimutwite n’umunsi umwe n’amasaha 14 bamaranye

Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime “Igikomere” yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n’abakinishaga iyi filime.

Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n’icyireze cy’uko azakina no mu zikomeye agahabwa n’umwanya munini.

Iyi filime kandi yatumye abo mu muryango n’inshuti ze bamubwira ko noneho yinjiye mu byo yaharaniye kuva cyera.

Yakinnye kandi muri filime “Urwishigishiye” nk’umukinnyi w’imena, akina muri filime yitwa “Angel”, “Mika” n’izindi kugeza kuri filime yitiriwe “Samantha” yatumye agira ijambo rikomeye.

Iyi filime yamusigiye ikintu kinini “Kuko yampaye izina n’uyu munsi nkitirirwa bituma ubushobozi bwo gukina muri filime bwiyongera”.

Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019 usanzwe ari umwanditsi ukomeye wa filime n’Ikinamico. Kamanzi ni we wanditse anatuganya ikinamico “Isano”. Niwe wa mbere wakoze filime z’Ubumwe n’Ubwiyunge.


SRC: Inyarwanda

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar