in ,

Agahinda ni kenshi ku ikipe ya Chelsea nyuma yo kubura umukinnyi ukomeye ku buryo BUTUNGURANYE(isomere)

 

Mu gihe ikipe ya Chelsea yari yizeye kuzagura umukinnyi w’umunya-Gabon, Pierre Emerick Aubameyang  ukina mu ikipe ya Borussia Dortmund kuri ubu uyu mukinnyi  yamaze gutangaza ko nta gahunda afite yo kuva muri ikipe.

Pierre-Emerick Aubameyang wifuzwaga cyane n’ikipe ya Chelsea.

The Sun dukesha iyi nkuru yatangaje ko ku rutonde rw’abakinnyi bakomeye ikipe ya Chelsea yifuzaga cyane muri iyi mpeshyi harimo n’uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko gusa ngo kuri uyu wa gatandatu, Pierre-Emerick akaba yarakuriye inzira ku murima Chelsea avuga ko ,adateze kuva muri Dortmund . Uyu mukinnyi aganira n’ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa Welt am Sonntag Yagize ati:” ni ukuri navuganye n’ubuyozi bwa Dortmund mbere yo kujya mu kiruhuko aho nababwiye uko mbitekereza ,ndetse ko nari niteguye gukora ikintu kigaragaza itandukaniro. Nta kipe n’imwe ishobora kubigeraho kuko nzaguma hano muri Borussia Dortmund .Ndashaka kuguma hano cyane kuko iyo ndi muri Dortmund numva ndi mu rugo”. Ibi bikaba byumvikana ko aya magambo y’uyu mukinnyi yahise ayoyora icyizere Chelsea yari imufiteho ndetse n’andi makipe yandi yamushakaga dore ko yifuzwaga nanone n’ikipe ya AC Millan na Atletico Madrid.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Sasha Obama yasomanye bikomeye n’umusore mu gitaramo abari bahari bakekako bitarangirira aho (amafoto)

Iyumvire amagambo akarishye Papa wa Neymar abwiye ikipe ya FC Barcelona nyuma y’ibyo bakoreye umuhungu we.